Past Antoine Rutayisire yahaye AmaG inshingano anamusezeranya ibihembo

 Past Antoine Rutayisire yahaye AmaG inshingano anamusezeranya ibihembo

Ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel, kuri sheni ya YouTube ya Nkunda Gospel,pasiteri Antoine Rutayisire yabwirije ijambo ry’Imana umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, AmaG The Black maze mu gusoza amuha inshingano zo kumuhuza n’abandi bahanzi kugira ngo nabo azababwirize ubutumwa bwiza ndetse amusezeranya ko nabikora aza muhemba.

Antoine Rutayisire wemeje ko akunda ibihangano by’abahanzi nyarwanda cyane cyane ibya AmaG yavuze ko abahanzi benshi bagaragaza ibibazo bihari ariko bakabiburira ibisubizo bigatuma bamwe biyahura kandi nyamara ibisubizo by’ibyo bibazo bihari ariko ntibamenye aho babishakira.

Yatanze urugero ku ndirimbo za AmaG nk’aho yaririmbyemo ‘Amarira y’uruhinja’ avuga ko iyo ndirimbo yayikunze ariko mu by’ukuri akibaza impamvu uyu muhanzi yaririmbye kuri ayo marira ariko ntaririmbe ku gishobora guhoza uwo mwana ayo marira.

Yagize ati:” Indirimbo z’AmaG ndazikunda cyane kuko ni umuntu utekereza cyane maze akagaragaza ibibazo byugarije Isi nubwo atagaragaza ibisubizo by’ibyo bibazo. Urugero yaririmbye ku marira y’uruhinja ariko ntiyavuga icyahoza urwo ruhinja. Kimwe n’izindi ndirimbo ze ziramfasha cyane kuko zinyereka ko Isi ifite ibibazo bigatuma nanjye mbiheraho nshaka ibisubizo mu ijambo ry’Imana.”

AmaG The Black wakomeje kwiregura avuga ko nubwo adakunda kujya gusenga ariko yaguze Bibiliya kugira ngo najya ahura n’ikibazo ajye asoma muri iyo Bibiliya amazina y’abahuye n’ibyo bibazo kugira ngo bimufashe kwihangana, pasiteri Antoine Rutayisire yamusabye ko yazashaka umwanya akajya aza akamwigisha Bibiliya ngo kuko atari byo kujya ayisoma ari uko yahuye n’ibibazo ahubwo bikwiye ko ibibazo bigomba kuza bigasanga yaramaze gusoma Bibiliya maze bagahangana yifashishije iryo jambo.

Antoine Rutayisire yabishimangiye avuga ko umusirikari atitoza ari uko yageze ku rugamba ahubwo yitoza mbere y’urugamba kugira ngo niruza ruzasange uwo musirikari akomeye.

Ntibisanzwe mu iyobokamana ryo mu Rwanda ko abapasiteri biyegereza abahanzi baririmba indirimbo dukunze kwita iz’Isi ariko Antoine Rutayisire we yemera ko izo ndirimbo ajya azumva kugira ngo bimufashe kubwiriza ubutumwa bwiza abo bahanzi cyangwa izindi ngeri zose bityo bagahinduka.

Reba ikiganiro AmaG ahabwa inshingano

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.