Past Theogene yavuze amagambo akomeye ku bakobwa bakura ibyinyo

 Past Theogene yavuze amagambo akomeye ku bakobwa bakura ibyinyo

Past Theogene uzwiho gukoresha amagambo adasanzwe iyo ari kubwiriza ubutumwa, kuri video iri ku sheni yo kuri YouTuube yitwa Zaburi Nshya yahuguye urubyiruko rw’abakristo maze acyaha bikomeye abakobwa b’abakristo birirwa baka abasore n’abagabo amafaranga ibyo bita gukura ibyinyo.

Past Theogene yavuze ko aba bakobwa bari bakwiriye gufatira urugero kuri Esiteri wubahishije Imana mu bukumi bwe maze Imana nayo ikamuhemba kumugira umwamikazi. Yagize ati:

“Wa mukobwa we ubwo urabona wakwicara aho Esiteri yageze I bwami akubahisha Imana, none wowe uri mumvugo yitwa ‘tumuku tumukwe’ ivuga ngo tumukure amenyo tumukwepe . Esiteri yanze kuyakura aragenda yubahisha Imana i bwami, none ngo nawe urashaka kuzicarana na Esiteri? Ni ibidashoboka”

Past Theogene kandi ntiyavuze ku bakobwa gusa dore ko n’abaasore nabo yabatunze agatoki akavuga ko bidakwiye ko umusore w’umukristo agenda anyanyagiza ijambo ‘ndagukunda’ aribwira buri mukobwa wese ahuye nawe avuga ko nta mpamvu yo kuribwira umukobwa uri mu mikino ngo kuko aba yararitegereje imyaka irenga makumyabiri kandi akaba yaraguze imyenda myinshi n’amavuta y’ubwiza kugira ngo azabwirwe iri jambo.

Yagize ati:”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *