Pastor Mutesi asanga gukora iperereza k’uwo mwashakanye ari ukwihigira umubabaro

 Pastor Mutesi asanga gukora iperereza k’uwo mwashakanye ari ukwihigira umubabaro

Pastor Mutesi ubwo yari mu kiganiro kuri shene yo kuri YouTube yitwa ‘Isimbi tv’ yagiriye inama abantu bose bagenzura cyane abafasha babo mu buryo bwo kubafuhira ko bidakwiye ko ahubwo ari ukwibabariza umutima ku busa.

Mutesi yakomeje agira inama abashakanye ko nta mpamvu yo kugenzura telefoni ya mugenzi wawe ngo kuko bishobora kugutera aganda, agahamya ko wagakwiye kwiyumvisha ko abo biriranwe ubaruta kuko yafashe umwanzuro agataha iwawe bo abasize.Yagize ati:

“Ushobora no kureba muri telefoni y’umugabo wawe ugahita ujya kwiyahura…Njye ngiye gukora iperereza ryo kujya guhiga bya bibi ngo njye kwihigira umubabaro nshaka iki? Aho wavuye harakureba igikuru ngize amahirwe urataha.Abo mwari hamwe mfite icyo mbarusha. Mbarusha kuba uri uwanjye, mbarusha kuba ngupfumbata…mbarusha kuba witwa papa w’umwana…kuba bahari nta kibazo Imana ibandinde indinde no kubamenya igikuru ni uko njyewe natsinze igitego nkaba ngufite…abandi ni za nyoni zona igitoki kandi nticyanga gucibwa ngo nuko inyoni zariyeho umuneke umwe. “

Muri iki kiganiro kandi pastor Mutesi yagaragaje ko byamubayeho aho yari afite mukeba we wamwishimaga hejuru ariko akabura ibyo amusubiza.

Ibi byatumye pastor Mutesi ashakisha ijambo rizamucecekesha maze aramubwira ati:

“Ese ko uri kwitwara utyo uri kurya igishishwa iyo uza kurya umuneke nka njye wari kuba ute? Ko uri gukomba isahani iyo uza kurya nka njye wari kumera ute? “

Pastor Mutesi kuva yabwira mukeba we aya magambo ngo ntiyongeye kugira ijambo ribi narimwe avuga.

Mu mboni za pastor Mutesi urugo rwubakwa no kwihangana, kwizerana ndetse no gusenga. Iyo kimwe muri ibyo kibuze urugo rurasenyuka dore ko gufuha cyane bigaragaza kutizerana.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *