Patient Bizimana agiye gususurutsa abanyarwanda bari muri Danmark

Umuramyi wubatse izina mu Rwanda ndetse no hakurya y’mipaka yarwo, Patient Bizimana, agiye gutaramira abanyarwanda baba mu gihugu cya Danemark mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ibi birori biraba uyu munsi ku wa Gatandatu taliki ya 9 Nyakanga 2022, guhera i saa sita z’amanwa kugeza saa kumi n’imwe, ku isaha ya GMT.
Ibi birori birabera mu gihugu cya Danmark, Mariapark, mu gace ka Blegbanken 9,7100 Vejile.
Iki gitaramo kandi kiritabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye mu Rwanda no muri Danmark, barimo Ambasaderi, Hon. Gashumba, Hans Henrik Lund na Jakob Firberg.
