Patient Bizimana asoje igitaramo cya Noheli kuri RTV

 Patient Bizimana asoje igitaramo cya Noheli kuri RTV

Umuramyi Patient Bizimana uherutse gukora ubukwe yinjije abakunzi be mu mavuta ya Noheli ubwo yari mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival igice cya 3, kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera 20:45′.

Muri ikiganiro Patient Bizimana umaze kugira imizingo 3 y’indirimbo yatangaje ko urugendo rwe rwamuzika rwari rurerure ariko rw’umugisha.

Uyu muramyi washimishije abakunzi be abantu benshi byabatunguye kuko nta minsi myinshi yari ishyize akoze ubukwe n’umugore we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze Patient Bizimana yagaragaje ko iyi Noheli yamubere iya mbere iryoshye mu buzima bwe. Yagize ati:

“Iyi Noheli igiye kuba iya mbere nziza mu buzima bwanjye, muramenye ntimuzabure kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 25 Ukuboza, kuri televiziyo zanyu guhera saa 20:45.”

Umu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.

Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu. Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.