Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Patient Bizimana yasobanuye impamvu atahise ajya mu kiruhuko cy’ukwezi kwa buki
Nyuma y’iminsi ibiri gusa umuririmbyi Patient Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana arushinze n’umugore we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agahita atangaza ko azitabira igitaramo cya Noheli kuri Televiziyo y’u Rwanda mu ijoro ryo Ku wa 25 Ukuboza 2021, abakunzi be ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange bohoreje Nkunda Gospel kubaza iyo nkingi ya mwamba mu kuramya no guhimbaza Imana impamvu atahise ajya mu kiruhuko cy’ukwezi kwa buki.
Mu kiganiro uyu muramyi yagiranye n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel yatangaje ko ku mahitamo y’umuryango we ukwezi kwa buki kudashobora kubanziriza ivugabutumwa iyo byaje mu gihe kimwe. Yagize ati:
“Gukorera Imana kuri twebwe biri prioritaire ndetse ni kimwe mu bitugize, rero nta kintu cyakuraho gukorera Imana. Ari ibya honey Moon bizagira igihe cyabyo, tuzabikora ariko biriya nabyo (guhitira mu gitaramo) byari ngombwa, cyane ko byabaye mu cyumweru gikurikira icy’ubukwe, rero urumva ko byari ngombwa gushima Imana.”
Patient Bizimana yakomeje atuganiriza atubwira ko kuramya no guhimbaza Imana ari ubuzima bwe anahishyura ko umufasha we, Karamira Uwera Gentille, ari izindi mbaraga yungutse ku buryo abakunzi babo bakwiye kwitega ibihangano byinshi kandi byiza. Yanakomoje kandi ku masomo amaze kwiga nyuma y’igihe gito yubatse urugo.Yagize ati:
“Kubaka urugo ntagikomeye kirimo ariko icyiza gihatse ibintu byose ni expérience nshya yo kubana n’umuntu. Buri munsi buri saha, buri gihe cyose wari usanzwe uba wenyine , urara wenyine, wari usanzwe ukora ibintu byose wenyine none mu buzima bwawe hakaba hinjiyemo undi muntu, nawe ufite uko yabayeho, kuburyo mugomba guhuriza hamwe kugira ngo mube umwe. Iyo expérience navuga ko ikubiyemo ibintu byose.” Patient Bizimana yakomeje agira ati:
“Naho mu muziki abakunzi bacu, abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange bitege ibintu byinshi kandi byiza, kuko nyine imbaraga zariyongereye. Mbere nakoraga byose ndi umwe none ubu twabaye babiri, bityo aho naniriwe hari izindi mbaraga zizajya zinsunika, mbese uyu mwaka nibitege ibintu bishya byinshi.”
Patient Bizimana witabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival mu ijoro rya Noël’ kuri Televiziyo y’u Rwanda, we n’umufasha we basezeranye Ku wa 20 Ukuboza 2021, basezeranywa n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu.
Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.
Bagiye gusezerana nyuma y’aho mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza muri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali hari habereye umuhango wo gusaba no gukwa.



