Nyuma ya Meddy,Patient Bizimana yakoreye umufasha we indirimbo yifashishije amashusho y’ubukwe

 Nyuma ya Meddy,Patient Bizimana yakoreye umufasha we indirimbo yifashishije amashusho y’ubukwe

Inkingi ya mwamba mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Yampano’ yahimbiye umugore we, Uwera Gentille baherutse kurushinga, nkuko biherutse gukorwa n’umuhanzi Meddy.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iminsi 8 gusa babanye, yanayimuririmbiye imbere y’abakristu mu gihe cyo gusezerana imbere y’Imana.

Hari aho aririmba agira ati “Imisozi nuriye, amataba namanutse, uwiteka yarabibonaga kuko we adakiranirwa ngo yibagirwe iyo mirimo, niyo mpamvu ampaye iyi mpano…”

“Mwami nategereje igihe kirekire nahoranaga inzozi none zibaye impamo.”

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo ibice by’ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n’ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.

Uretse amashusho y’ubu bukwe, hari n’amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.

Umuhango wabo wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.

Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu. Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.

Bagiye gusezerana nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza muri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali hari habereye umuhango wo gusaba no gukwa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.