Perezida Paul Kagame yasabiye abanyarwanda umugisha uva ku Mana

 Perezida Paul Kagame yasabiye abanyarwanda umugisha uva ku Mana

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yagezaga ku banyarwanda ijambo risoza umwaka kuri Radio Rwanda na TVR, interuro yasorejeho kwari ukwifuriza abanyarwanda umugisha uva ku Mana.

Mu magambo ye bwite Perezida Kagame yagize ati:

“Njyewe n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu bose, umwaka mushya muhire. Muramukeho kandi Imana ibahe umugisha.” 

Mu ijambo rya Perezida Kagame icyo yagarutseho ni uko dusoje umwaka nanone turi mu bihe bibi bya Corona virus aho tutabonye uko dusangira n’imiryango yacu iminsi mikuru ya Noël n’Ubunani ariko asaba abanyarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid 19.

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yashimiye abantu bose bagize umusanzu batanga mu iterambere ry’u Rwanda. Yagize ati:

“Ndagira ngo nshimire abakora mu nzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano n’abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n’Abanyarwanda bose muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.”

Yasoje ijambo rye yifuriza Abaturarwanda umwaka mushya muhire wa 2022.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *