Perezida w’u Burundi yasabye Imana kwirukana amashitani ari muri RDC

 Perezida w’u Burundi yasabye Imana kwirukana amashitani ari muri RDC

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yasengeye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kimaze igihe kirangwamo intambara z’urudaca asaba ko Imana yakizanira amahoro, ikirukana amashitani yaritse mu burasirazuba bwacyo.

Muri aya masengesho ategurwa n’umuryango w’umukuru w’igihugu buri mwaka,agamije gushimira Imana no gusengera u Burundi, Perezida Ndayishimiye kandi yasengeye n’u Rwanda n’abayobozi barwo arusabira umugisha muri byose.

Aya masengesho yamaze iminsi itanu uhereye ku itariki 27 Ukuboza 2021, yasojwe n’isengesho rya Perezida Ndayishimye asengera u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahor

Perezida Ndayishimye yanasengeye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC asaba Imana ko yabiha kubana nk’abavandimwe.

Ati “Dusabiye ibihugu byo mu Karere ko muri Afurika y’Iburasirazuba turi mu muryango umwe, bibe ibihugu by’abantu bumvikana, abanegihugu babyo bumve ko tugize umuryango umwe kugira ngo twibone nk’abavandimwe.”

Aya masengesho yasabiyemo u Rwanda yasobanuye byinshi ku mubano w’ibihugu byombi umaze imyaka irenga itanu urimo agatotsi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abagize uruhare muri ‘coup d’etat’ ya Perezida Pierre Nkurunziza ndetse n’u Rwanda rukabushinja gufasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano warwo.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagiye hagaragara impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ya vuba ibihugu byombi bizongera bikagirana imigenderanire n’ubuhahirane.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *