Vidéo:”Ntuzongera guhangayikishwa no kubura ukwitaho” Plaisir nyiri Zaburi Nshya atomora umugore we basezeranye

 Vidéo:”Ntuzongera guhangayikishwa no kubura ukwitaho” Plaisir nyiri Zaburi Nshya atomora umugore we basezeranye

Kuri uyu munsi, taliki ya 11 Ukuboza 2021, Ntaganzwa Plaisir washinze ikinyamakuru gikorera kuri YouTube cyitwa ‘Zaburi Nshya’ yakoze ubukwe n’umugeni we witwa Kamikazi Benitha.

Muri ibi birori Plaisir na Benitha basekeje ababatahiye ubukwe baratembagara ariko cyane cyane basekejwe n’imitoma Plaisir yateye umugore we.

Nubwo yatangiye avuga ko yabuze icyo uvuga ariko muri ako kanya yateye umugore we imitoma abantu barumirwa. Mu ijwi ryuje ubwuzu yagize ati:

Mu bakobwa bose bari kuri iyi si ni wowe Imana yampitiyemo, mbona ari wowe malayika wanjye.Ngiye kukwambika ikimenyetso cy’urukundo kizagaragarira abantu ariko njye n’Imana tubiziranyeho ko ngukunda cyane.”

Uyu munyamakuru ariko wanagaragaje ko ari umusizi yakomeje agira ati:

Ikimenyetso kiba ku mutima ariko ni ngombwa ko kinagaragarira abantu, bityo niwambara iyi mpeta umunsi ku munsi ujye wumva ko utazongera guhangayikishwa no kutagira ukwitaho.”

Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu itorero rya ADEPR Gatenga mu gihe ibirori byo kwiyakira byabereye muri Convention Centre.

Byari ibirori bibereye ijisho ndetse n’abanyamakuru bagenzi be bari

baje kumushyigikira bitwaje ibikoresho by’amajwi n’amashusho bigezweho.

Icyiyongereyeho kandi, uyu muhango watambukaga mu buryo bwa live mu binyamakuru binyuranye birimo Isimbi TV, Zaburi Nshya ndetse n’ibindi byinshi.

Ntaganzwa Plaisir yatangije umushinga w’ubukwe na Kamikazi Benitha, ku italiki ya 3 Ukwakira 2021, ku munsi we w’amavuko, dore ko ari bwo yerekanwe n’umukunzi we ku mugaragaro mu itorero rya ADEPR Gatenga.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *