Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Plaisir washinze ZABURI NSHYA yerekanwe n’umukunzi we ku munsi we w’amavuko
Umunyamakuru wa ZABURI NSHYA akaba ari nawe wayishinze, ku munsi yizihizaho ISABUKURU ye y’amavuko yerekanye umukunzi.

Ni kuri icyi cyumweru taliki 3 ukwakira 2021 nibwo yerekanye umukunzi we mu rusengero rwa ADEPR Gatenga.
Plaisr NTAGANZWA yatangije umushinga w’ubukwe kumugaragaro n’uwo umutima we wakunze akamurutisha abandi. Amazina ye yombi yitwa Kamikazi Benitha umukobwa usanzwe nawe asengera mu itorero rya ADEPR Rukiri aho benshi bazi nka Godiyari.
Ni umukobwa w’inzobe w’amagara mato yerekankwe yambaye ikanzu nziza y’ubururu bwijimye, ni umukobwa utaruzwi na benshi mu basanzwe bakurikirana bya hafi uyu musore dore ko benshi bahoraga bamubaza igihe azakorera ubukwe ariko mu minsi mike italiki nayo izaba yamenyekanye.
Ntibyakunze ko tuvugana na nyiri ubwite mu masaha inkuru yandikwaga ariko tuzabagezaho imbamutima ze ku munsi we mwiza nkuyu
