Prosper Nkomezi ati “Aha narokowe na Malayika w’Imana”

 Prosper Nkomezi ati “Aha narokowe na Malayika w’Imana”

Mu minsi mike asohoye indirimbo ye NZAKINGURA yatanze ishimwe rikomeye ubwo yashyiraga hanze amafoto y’impanuka ikomeye yari aherutse kurokoka.

Prosper Nkomezi mu mashimwe kubwo kurokoka impanuka ikomeye

Ku munsi yari avuye kumurika indirimbo ye nshya niwo yakozeho impanuka ikomeye bigoye kwiyumvisha ko yavuyemo nta kintu na kimwe yabaye uretse agakomere gato avuga ko kasigaye ku rutoki. Ni umunsi yari ari mumodoka wenyine, ku muvuduko avuga ko wari muke, ari hagati mu muhanda yumva ipine ry’imodoka riratobotse, imodoka iribirindura. Prosper avuga ko atazi uko byagenze, ati “Njyewe mbona ari malayika w’Imana waje akankuramo, kuko nta muntu wundi waje ngo ankuremo”. Ashima Imana yamukijije iyi mpanuka mu buryo bw’igitangaza ndetse akanashimira abantu bose bamubaye hafi bakamuhamagara bamuzaba uko amerewe.

Imodoka Prosper nkomezi yari atwaye yaribirinduye
Ubutumwa bwa Prosper bushima Imana kumurokora

Mu kiganiro na Nkundagospel, Prosper, yagarutse ku ndirimbo ye Nshya, avuga k’ubutumwa yifuzaga gutanga muri iyi ndirimbo ye nshya  aherutse gusohora,NZAKINGURA, ariy nayo yanitiriye album ye ya kabiri, yagize ati “Nifuzaga kubwira abantu ko hari umuntu ubakunda kandi witeguye kubumva ibyo bamubwira byose nkuko Ijambo ryayo rivuga ngo mukomange nzakingura, musabe icyo mushaka cyose nzakibaha” yakomeje agira ati “Mbere yuko twirukira abantu tubatura ibibazo byacu,tumenye ko hari umuntu udukunda kandi witeguye kudusubiza igihe cyose tumusanze”

Prosper Nkomezi aratangariza abakunzi be ko aticaye kuko ari gukora kuri Album ye ya kabiri, avuga ko ari album izaba iriho indirimbo zitandukanye harimo nizo yafatanije n’abandi bahanzi.

Prosper NKOMEZI ari kubategurira Albuma ya kabiri

Agana ku musozo w’ ikiganiro yagiranye na Nkundagospel, Propser nkomezi yagize icyo abwira abakunzi be, agira ati “Nanjye ndabakunda kandi mbashimira cyane ko banshyigikira n’urukundo banyeretse cyane kuri iyi ndirimbo Nzakingura, nanjye ndi kubategurira ibintu byiza byinshi”. Asoza ikiganiro kandi yasabye abakunzi be ko bakomeza no gushyigikira izindi mpano ziri mu muziki uhimbaza Imana

Prosper NKOMEZI ari mu myiteguro ya Album ye yakabiri, NZAKINGURA

Umva indirimbo Nshya NZAKINGURA ya Prosper NKOMEZI

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *