Prosper Nkomezi na Gisubizo Ministries bagiye guhurira mu gitaramo muri Kenya

 Prosper Nkomezi na Gisubizo Ministries bagiye guhurira mu gitaramo muri Kenya

Gisubizo Ministries na Liliane Kabaganza ni bamwe mu bazitabira igitaramo cyateguwe na Prosper Nkomezi uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kikazabera i Nairobi muri Kenya.

Ni igitaramo uyu muhanzi ari guteganya ko kizaba ku wa 15 Gicurasi 2022 ahitwa ‘Calvary Covenant Center’.

Nkomezi avuga ko impamvu bahisemo gutegura iki gitaramo mu gihugu cya Kenya ari ukubera ko ahafite abakunzi benshi kandi bakaba bamaze igihe kire kire babimusaba.

Ati “Muri Kenya mpafite abakunzi benshi, inshuro nyinshi bakunze kunsaba kuhataramira ariko igihe ubanza cyari kitaragera. Itariki y’Imana ni iriya twizeye kuzaha abantu igitaramo cyiza.”

Usibye kandi Liliane Kabaganza na Gisubizo Ministries bazitabira iki gitaramo, Prosper Nkomezi avuga ko bakiri mu biganiro n’abandi baramyi kuburyo mu minsi mike azasohora urutonde rw’abandi bahanzi benshi bazataramana nawe.

Iki gitaramo Prosper Nkomezi ari kugitegura afatanyije na sosiyete imaze kuzamura izina ryayo mu gutegura ibitaramo ‘Sensitive Ltd’.

Prosper Nkomezi yateguye igitaramo muri Kenya
Gisubizo Ministries nayo izahataramira
Liliane Kabaganza nawe azaba ahari

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.