Prosper NKOMEZI ukubutse muri Kenya na Patient BIZIMANA bagiye guhurira mu gitaramo cy’ubuntu cyo gukusanya agera kuri miliyoni 60 zo kubaka urusengero


Abaramyi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’amatsinda afite amazina akomeye muri uyu murimo mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo cyo gukusanya inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 60 Frw yo kuzuza urusengero ‘Calvary Wide Fellowship’ Ministries’ ruri kubakwa i Kigali.
Ku mugoroba wo ku itariki 24 Gicurasi 2022, kuri Hill View Hotel i Kigali, ni bwo habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse birambuye ku gitaramo kiswe Ibuye ry’Urwibutso cyatumiwemo abahanzi n’amatsinda y’abaramyi kizabera kuri Dove Hotel ku Gisozi. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022. Cyatumiwemo abahanzi nka Patient BIZIMANA uherutse kurushinga, Prosper NKOMEZI ukubutse muri Kenya, amatsinda ya Healing Worship Team, Alarm Ministries na Calvary Worship Team. Hazaba kandi hari abavugabutumwa barimo Rev. Aaron RUHIMBYA, Rev. Alain NUMA na Pasiteri Christophe SEBAGABO bazigisha ijambo ry’Imana.
Iki gitaramo kiswe Ibuye ry’Urwibutso gigishingiye ku magambo aboneka muri Bibiliya mu Itangiriro 28: 17-19, kwinjira bizaba ari ubuntu. Hakaba harateguwe ‘envoloppe’ zizanyuzwa mu bantu, buri wese atange uko yishoboye kugira ngo haboneke amafaranga yo kuzuza urusengero Calvary Wide Fellowiship Ministries.
Umuyobozi wa Calvary Wide Fellowship Ministries, Pasiteri Christophe SEBAGABO yabwiye itangazamakuru ko iki gitaramo ‘Ibuye rw’Urwibutso’, bagiteguye mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gukomeza kubaka urusengero.Pasiteri SEBAGABO yavuze ko ubu hamaze gukoreshwa miliyoni 140 Frw kandi ko inyubako igeze kuri 80%.Avuga ko ubu hakenewe nibura miliyoni 60 Frw. Akomeza avuga ko bateganya ko muri Kanama 2022, bazaba barangije kubaka uru rusengero. Iyi nyubako y’uru rusengero iherereye mun Izindiro mu mugi wa Kigali.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umushinga wo kubaka urusengero wari wabariwe miliyoni 300 Frw, ariko ko hari abagiye bitanga mu bikorwa bitandukanye byatumye bagera kuri miliyoni 200 Frw. Pasiteri avuga ko bari bamaze igihe kinini batekereza kubaka inyubako y’urusengero rwabo, ariko ko bagiye bakomwa mu nkokora n’ibikorwa bitandukanye bituma n’amafaranga yatanzwe n’abakristu atabasha guhaza igikorwa cyose. Ati: “Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana no gusabira umugisha abantu baduteye inkunga. Ariko kandi ni ugutera ishyaka n’undi uwo ari we wese washakaga kudutera inkunga, bikaba umwanya mwiza wo kubiba mu nzu yitiriwe ubwami bw’Imana”.
Umuryango ‘Calvary Wide Fellowship Ministries’ ufite intego yo gutangiza andi matorero. Mu 2017, nibwo iri torero ryashinzwe, ubu ririzihiza imyaka itanu ishize rishinzwe. Ubu ufite Abakiristu bari hagati ya 1000 na 1500. Bafite Paroisse eshatu mu Rwanda zirimo iya Kigali ari nayo iri kubakwa. Ubu iri torero ryakoreraga mu nyubako batiraga cyangwa se bagakodesha, kugira ngo abakristu babone uko bateranira hamwe. Ubuyobozi bw’iri torero, buvuga ko bufite icyizere cy’uko mu minsi iri imbere Abakiristu baziyongera.Iri torero rikora ibikorwa bitandukanye birimo kwishyurira Mutuelle de Sante abarenga 100, bafasha kandi abana bakomoka mu miryango itishoboye barimo abana bafasha mu bijyanye n’amashuri birimo kubaha amakayi, imyenda y’ishuri, amafaranga y’ishuri n’ibindi.