Prosper Nkomezi yakoze igitaramo urusengero ruba ruto bifashisha parikingi

 Prosper Nkomezi yakoze igitaramo urusengero ruba ruto bifashisha parikingi

Prosper Nkomezi wubatse izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakoreye ivugabutumwa mu gihugu cy’u Burundi mu bitaramo byitabiriwe mu buryo bukomeye kugeza ho urusengero ndetse na Parikingi byuzura.

Prosper Nkomezi yataramiye Abarundi baranyurwa cyane nk’uko bigaragara mu mafoto n’amashusho y’ibi bitaramo byitabiriwe n’abantu uruvunganzoka. Ni nyuma y’igihe kinini bari bamaze banyotewe gutaramana n’abaramyi bo mu Rwanda dore ko benshi mu babashije gutumirwa muri icyo gihugu byarangiye batagiyeyo kubera impamvu zitandukanye.

Urugero rwa hafi ni Israel Mbonyi wari kuhataramira tariki 13, 14 na 15 Kanama 2021 ariko Leta y’u Burundi imubuza kujyayo ku mpamvu z’uko ngo atahawe “uburenganzira n’abayobozi bo mu Burundi babifitiye ububasha bumwemerera kuhakorera ibitaramo”. 

Nkomezi ibyo bitaramo yabikoze tariki 6, 7 na 14 Mutarama 2022 bibera muri Jesus Grace church, Life Centre church no muri Shemeza Worship Temple ya Apotre Apollinaire Habonimana, uri no mu baramyi bubashywe i Burundi no mu Rwanda. Mu rusengero rwa Apotre Apollinaire no kuri Life Center church ni Prosper Nkomezi wenyine waririmbye uretse Worship Team zabo zabanzaga kuyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Praise and worship’.

Logo | Inyarwanda


Prosper Nkomezi yanditse amateka i Burundi mu bitaramo 3 byitabiriwe bikomeye, urusengero na Parking biruzura-AMAFOTO

Prosper Nkomezi yanditse amateka i Burundi mu bitaramo 3 byitabiriwe bikomeye, urusengero na Parking biruzura-AMAFOTO

Mupende Gedeon Ndayishimiye 17/01/2022 20:10
72Shares

facebook sharing button
twitter sharing button
whatsapp sharing button
sharethis sharing button

Umuramyi Prosper Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo ‘Urarinzwe’, ‘Amamara’ n’izindi yakoreye ivugabutumwa mu gihugu cy’u Burundi mu bitaramo byitabiriwe mu buryo bukomeye kugeza ho urusengero ndetse na Parikingi byuzura abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?client=ca-pub-7912746766834364&output=html&h=266&slotname=4753939362&adk=4129439067&adf=3718493517&pi=t.ma~as.4753939362&w=320&lmt=1642481417&rafmt=1&psa=1&format=320×266&url=https%3A%2F%2Finyarwanda.com%2Finkuru%2F113587%2Fbari-uruvunganzoka-prosper-nkomezi-yanditse-amateka-i-burundi-mu-bitaramo-3-byitabiriwe-cy-113587.html&flash=0&fwr=1&fwrattr=true&rpe=1&resp_fmts=3&sfro=1&wgl=1&uach=WyJBbmRyb2lkIiwiOC4xLjAiLCIiLCJURUNOTyBGMSIsIjkwLjAuNDQzMC4yMTAiLFtdLG51bGwsbnVsbCxudWxsXQ..&dt=1642481415654&bpp=168&bdt=1218&idt=1771&shv=r20220112&mjsv=m202201120101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D89e579715ce1ae20-222475d3bfce0072%3AT%3D1637512333%3ART%3D1637512333%3AS%3DALNI_MaCq-jWk7wl9y-dJjCMjce2lgA8jQ&correlator=4407699046096&frm=20&pv=2&ga_vid=1091746029.1637512331&ga_sid=1642481418&ga_hid=518346928&ga_fc=1&u_tz=120&u_his=3&u_h=570&u_w=320&u_ah=570&u_aw=320&u_cd=24&u_sd=1.5&dmc=1&adx=0&ady=859&biw=320&bih=490&scr_x=0&scr_y=393&eid=44750774%2C44753740%2C31064115%2C21067496&oid=2&pvsid=2672606740958364&pem=406&tmod=991&ref=https%3A%2F%2Finyarwanda.com%2F&eae=0&fc=896&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C320%2C0%2C320%2C490%2C320%2C490&vis=1&rsz=%7C%7CeE%7C&abl=CS&pfx=0&fu=128&bc=31&ifi=1&uci=a!1&fsb=1&xpc=NmpBdmAxiH&p=https%3A//inyarwanda.com&dtd=2058

Prosper Nkomezi yataramiye Abarundi baranyurwa cyane nk’uko bigaragara mu mafoto n’amashusho y’ibi bitaramo byitabiriwe n’abantu uruvunganzoka. Ni nyuma y’igihe kinini bari bamaze banyotewe gutaramana n’abaramyi bo mu Rwanda dore ko benshi mu babashije gutumirwa muri icyo gihugu byarangiye batagiyeyo kubera impamvu zitandukanye.

Urugero rwa hafi ni Israel Mbonyi wari kuhataramira tariki 13, 14 na 15 Kanama 2021 ariko Leta y’u Burundi imubuza kujyayo ku mpamvu z’uko ngo atahawe “uburenganzira n’abayobozi bo mu Burundi babifitiye ububasha bumwemerera kuhakorera ibitaramo”. 

Igitaramo Prosper Nkomezi yakoreye i Burundi kitabiriwe bikomeye

Birashoboka ko ibitaramo bya Prosper Nkomezi na byo byari guhagarikwa iyo ahaguruka mu Rwanda afite intego yo gukorera ibitaramo i Burundi. Umugisha yagize ni uko yakoze ibi bitaramo mu buryo nawe bwamutunguye dore ko yagiye i Bujumbura agiye mu bukwe. Ubwo yari agezeyo, yahise ahundagazwaho ubutumire bw’ahantu hagera kuri hatatu bw’abifuza gutaramana nawe. https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?client=ca-pub-7912746766834364&output=html&h=266&adk=1584163362&adf=243083013&pi=t.aa~a.3309647334~i.5~rp.4&w=320&lmt=1642481419&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=1709021977&psa=1&ad_type=text_image&format=320×266&url=https%3A%2F%2Finyarwanda.com%2Finkuru%2F113587%2Fbari-uruvunganzoka-prosper-nkomezi-yanditse-amateka-i-burundi-mu-bitaramo-3-byitabiriwe-cy-113587.html&flash=0&fwr=1&pra=3&rh=231&rw=277&rpe=1&resp_fmts=3&sfro=1&wgl=1&fa=27&adsid=ChAIgMSUjwYQtYLm0pCq4Ot5EjkAyUTv8_76cwpicKHXJ7tMZzRyR7geRDsFLbTXQ_rSKZGvjyk9KKMezg9OzmI0epqPL8ArZlo174g&uach=WyJBbmRyb2lkIiwiOC4xLjAiLCIiLCJURUNOTyBGMSIsIjkwLjAuNDQzMC4yMTAiLFtdLG51bGwsbnVsbCxudWxsXQ..&dt=1642481419442&bpp=22&bdt=5006&idt=-M&shv=r20220112&mjsv=m202201120101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D89e579715ce1ae20-222475d3bfce0072%3AT%3D1637512333%3ART%3D1637512333%3AS%3DALNI_MaCq-jWk7wl9y-dJjCMjce2lgA8jQ&prev_fmts=320×266%2C0x0&nras=2&correlator=4407699046096&frm=20&pv=1&ga_vid=1091746029.1637512331&ga_sid=1642481418&ga_hid=518346928&ga_fc=1&u_tz=120&u_his=3&u_h=570&u_w=320&u_ah=570&u_aw=320&u_cd=24&u_sd=1.5&dmc=1&adx=0&ady=2049&biw=320&bih=490&scr_x=0&scr_y=1001&eid=44750774%2C44753740%2C31064115%2C21067496&oid=2&pvsid=2672606740958364&pem=406&tmod=991&ref=https%3A%2F%2Finyarwanda.com%2F&eae=0&fc=384&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C320%2C0%2C320%2C490%2C320%2C490&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=31&ifi=5&uci=a!5&btvi=1&fsb=1&xpc=gPfbmG0p4m&p=https%3A//inyarwanda.com&dtd=274

Ibyo bitaramo yabikoze tariki 6, 7 na 14 Mutarama 2022 bibera muri Jesus Grace church, Life Centre church no muri Shemeza Worship Temple ya Apotre Apollinaire Habonimana uri no mu baramyi bubashywe i Burundi no mu Rwanda. Mu rusengero rwa Apotre Apollinaire no kuri Life Center church ni Prosper Nkomezi wenyine waririmbye uretse Worship Team zabo zabanzaga kuyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Praise and worship’.

Abantu bari benshi cyane biba ngombwa ko bamwe bakurikirana igitaramo bari muri Parking. Nubwo ibyo bitaramo byitabiriwe ku rwego rwo hejuru ariko ngo Prosper Nkomezi we kuhataramira byaramutunguye.

Yagize ati:

Nagiye i Burundi hari uwantumiye mu rubanza “ubukwe”, ngezeyo hategurwa imigoroba iri special ya praise & worship muri church yitwa Jesus grace ari kuwa Kane tari 6 Mutarama, tariki 7 Mutarama dukorera muri church yitwa Life Center ari Vendredi tugira ibihe bidasanzwe haje abantu benshi haruzura kugeza no muri parking.

Prosper Nkomezi yavuze ko igitaramo cya nyuma yagikoze tariki 14 Mutarama 2022 muri Shemeza Worship Temple iyobowe na Apostle Apollinaire Habonimana. Yavuze ko na ho hari abantu benshi cyane by’umwihariko hakaba harabonetse abantu batari bacye bakiriye agakiza. Yagize ati “Ho twahakoreye Live recording ari na ho twasoreje hakizwa abantu benshi”.

Ku bijyanye n’indirimbo yaririmbye muri ibi bitaramo n’izo yasanze Abarundi bakunda cyane, yavuze ko ‘Nzayivuga’ yasanze ari yo ikunzwe bikomeye, hagakurikiraho ‘Wanyujuje indirimbo’ n’izindi. Ati “Naririmbye indirimbo hafi zose. Nasanze bazizi cyane. Izo bakunda ku rwego rwo hejuru ni ‘Nzayivuga’, ‘Wanyujuje indirimbo’, ‘Amamara’, ‘Urarinzwe’ n’izindi.

Prosper yasanze indirimbo ze zikunzwe cyane i Burundi

Prosper avuga ko Abarundi bizihirwa cyane!

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *