Prosper Nkomezi yaririmbye urusengero ruba ruto bifashisha parikingi

 Prosper Nkomezi yaririmbye urusengero ruba ruto bifashisha parikingi

Prosper Nkomezi umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakoreye ivugabutumwa mu gihugu cy’u Burundi mu bitaramo byitabiriwe mu buryo bukomeye kugeza ho urusengero ndetse na Parikingi byuzura abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Prosper Nkomezi yataramiye Abarundi baranyurwa cyane nk’uko bigaragara mu mafoto n’amashusho y’ibi bitaramo byitabiriwe n’abantu uruvunganzoka. Ni nyuma y’igihe kinini bari bamaze banyotewe gutaramana n’abaramyi bo mu Rwanda dore ko benshi mu babashije gutumirwa muri icyo gihugu byarangiye batagiyeyo kubera impamvu zitandukanye.

Urugero rwa hafi ni Israel Mbonyi wari kuhataramira tariki 13, 14 na 15 Kanama 2021 ariko Leta y’u Burundi imubuza kujyayo ku mpamvu z’uko ngo atahawe “uburenganzira n’abayobozi bo mu Burundi babifitiye ububasha bumwemerera kuhakorera ibitaramo”. 

Ibyo bitaramo yabikoze tariki 6, 7 na 14 Mutarama 2022 bibera muri Jesus Grace church, Life Centre church no muri Shemeza Worship Temple ya Apotre Apollinaire Habonimana, uri no mu baramyi bubashywe i Burundi no mu Rwanda. Mu rusengero rwa Apotre Apollinaire no kuri Life Center church ni Prosper Nkomezi wenyine waririmbye uretse Worship Team zabo zabanzaga kuyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Praise and worship’.

Nubwo ibi bitaramo byitabiriwe ku bwinshi, Nkomezi avuga ko yagiye i Burundi atazi ko azabyitabira.

Yagize ati:

Nagiye i Burundi hari uwantumiye mu rubanza “ubukwe”, ngezeyo hategurwa imigoroba iri special ya praise & worship muri church yitwa Jesus grace ari kuwa Kane tari 6 Mutarama, tariki 7 Mutarama dukorera muri church yitwa Life Center ari Vendredi tugira ibihe bidasanzwe haje abantu benshi haruzura kugeza no muri parking.

Prosper Nkomezi yavuze ko igitaramo cya nyuma yagikoze tariki 14 Mutarama 2022 muri Shemeza Worship Temple iyobowe na Apostle Apollinaire Habonimana. Yavuze ko na ho hari abantu benshi cyane by’umwihariko hakaba harabonetse abantu batari bacye bakiriye agakiza. Yagize ati “Ho twahakoreye Live recording ari na ho twasoreje hakizwa abantu benshi”.

Ku bijyanye n’indirimbo yaririmbye muri ibi bitaramo n’izo yasanze Abarundi bakunda cyane, yavuze ko ‘Nzayivuga’ yasanze ari yo ikunzwe bikomeye, hagakurikiraho ‘Wanyujuje indirimbo’ n’izindi. Ati “Naririmbye indirimbo hafi zose. Nasanze bazizi cyane. Izo bakunda ku rwego rwo hejuru ni ‘Nzayivuga’, ‘Wanyujuje indirimbo’, ‘Amamara’, ‘Urarinzwe’ n’izindi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.