Pst Anitha: Abasore babarokore nibige gutereta bave mu iterabwoba ngo Imana yavuze

 Pst Anitha: Abasore babarokore nibige gutereta bave mu iterabwoba ngo Imana yavuze

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo hasohotse ikiganiro gihuriwemo na couple ikunzwe n’abatari bake aho bavugaga ku nkuru yabo y’urukundo ndetse banatanga impuguro zitandukanye haba k’umuryango ndetse n’urubyiruko muri rusange.

Ni umuryango wa Pst Tom GAKUMBA na Pst Anitha INGABIRE bamenyerewe cyane ku mbugankoranyambaga za GTV Rwanda, ari nawo murongo bacishaho ibiganiro byabo byiganzamo cyane impuguro n’inama ku muryango ndetse n’urubyiruko. Uyu muryango umaze kuba inshuti y’abasore n’abakobwa benshi kubera ikiganiro batangije cyitwa “Ese bipfira he?” aho bazana abatumirwa batandukanye bakavuga ku nsanganyamatsiko ziba zateguwe ariko zibanda cyane kuri bimwe urubyiruko ruhurira nabyo mu rukundo cyangwa se rwibaza mu Rukundo (Relationships)

Pst Tom GAKUMBA n’umufasha we Pst Anitha INGABIRE

Abenshi bamenyereye Pst Anitha INGABIRE mugusemurira umuvugabutumwa ukundwa na benshi Pst JULIENNE Kabanda uyobora Grace Room Ministries, naho umugabo we Pst Tom amenyerewe mu itorero Healing center church rikorera I Remera mu Giporoso.

Mu kiganiro bagiranye na NKUNDAGOSPEL bagaragaje urugendo rwabo rw’urukundo rwabagejeje no ku mubano ariko rutari rworoshye namba kuko uyu mutware wa Pst Anitha yategereje igisubizo umwaka wose kugira ngo yemererwe ko bazabana. Twabajije Pst Anitha impamvu yatumye Pst Tom ategereza igihe kingana gityo, yasubije ati “Gufata ubuzima bwawe ukabushyira mu buzima bw’undi kurinjye mbibona nka Risk (Kwiyemeza kwageza no kuguhomba) kuko uwo muntu ntuba usanzwe umuzi cyane dore ko na nyuma haba hazazamo nibyo kubyara mukaba umuryango” avuga ko yamuhaye icyo gihe cyose kugira ngo abanze afate umwanya uhagije wo kubisengera ndetse no kurushaho kubitekereza neza. Iyi ni nayo nama agira urubyiruko ko hatagakwiye kubamo guhubuka cyangwa se kwihuta mu gufata uyu mwanzuro ariko na none mu gihe ubona uwo muhuye ari we musore cyangwa se mukobwa w’inzozi zawe kandi ukaba waramaze cyangwa we yaramaze kwiyubuka mu buryo bwose (Umwuka, amarangamutima n’ubushobozi) atari ngombwa ko yategereza igihe kirekire cyane.

Ibiganiro byabo bisanzwe bica kuri GTV Rwanda (YouTube)

Mu gusoza iki kiganiro, Pst Anitha yasabye Pst Tom ko yamuhugurira abasore babarokore bakajya batereta bakareka gutwaza igitugu abo bakundana ngo nuko Imana yavuze, yagize ati “Pastor, Mbwirira aba basore babarokore ko bagomba gutereta, ntabwo ari bintu bibi ni ibintu bisanzwe kandi by’ubumana rwose, kuko umuntu aba afite amarangamutima (feelings & emotions), kuko hari gihe umuntu agushyira ku gitutu ukagirango urapfa ngo kuko Imana yavuze, niba Imana yavuze, haguruka, hingamo, tegereza niba ari ngombwa, ureke gukwepa inshingano zawe kuko bitabaye ibyo hazabaho guhusha, Ese iyo Imana ivuze duterera hariya tukaryama? Bigenda bite?”.

Ni ikiganiro kirimo ibibazo n’ibisubizo byinshi umusore cyangwa se umukobwa witegura kurushinga yakibaza.

Ikiganiro cyose wagikurikira uciye kuri iyi LINK

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.