R. Kelly yakatiwe imyaka 30 y’igifungo

 R. Kelly yakatiwe imyaka 30 y’igifungo

Umuririmbyi wakunze kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, zirimo, “Prayer changes”, “You saved me”, “The storm is over”, ndetse n’izindi, Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yahamijwe ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.

Ni urubanza rwasomewe i Brooklyn mu Mujyi wa New York.

Mbere y’uko rusomwa, habanje gutangwa ubuhamya na bamwe bashinjaga uyu muririmbyi wamamaye muri R&B, bamwe basuka amarira bavuga ko yabangirije ubuzima.

Uyu muhanzi nawe yari yitabiriye isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku byo aregwa.

Bane bamushinja banyuze imbere y’umucamanza bagaragazaga ko nta n’umwe wifuza ko R.Kelly akatirwa imyaka mike ahubwo bakavuga akwiriye gukatirwa gufungwa burundu.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko akatirwa imyaka iri hejuru ya 25 kandi ni nako byagenze kuko urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30.

Abunganiraga R.Kelly basabaga ko yakatirwa nibura imyaka 10 cyangwa munsi yayo kuko n’ubundi imyaka afite kumukatira 25 cyangwa irenga ntaho byaba bitaniye ko kumukatira burundu.

Banagaragaje impamvu y’uko uyu mugabo yagiye ahura n’ihohoterwa akiri muto ku buryo bishobora kuba byaramugizeho ingaruka.

R.Kelly yari akurikiranyweho ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore n’abakobwa barimo abatarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Yashinjwaga ibyaha byo gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

R. Kelly wari ufungiye i Brooklyn agiye kuhavanwa yimurirwe i Chicago muri Leta Illinois aho afite urundi rubanza muri Kanama mu gihe azahava yerekeza muri Leta ya Minnesota naho kuburana. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu 2019.

R.Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *