RADIO, Indirimbo Adonis wamenyekanye mu itsinda ONE Nation yashyize hanze

 RADIO, Indirimbo Adonis wamenyekanye mu itsinda ONE Nation yashyize hanze

Adonis Muco ni umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana, umurimo yatangiye uhereye 2004 akiri muto.
Akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nzogera kuco yavuze,umurwa wera n’izindi mu itsinda rya One Nation hari mu gihugu cy’u Burundi.

Mu kiganiro muco Adonis yagiranye na Nkundagospel yavuze ko icyamuteye kuririmba indirimbo RAdio nuko yibutse ibihe byiza yagiraga iyo yumvaga ijambo ry’Imana kuri Radio.

Muco Adonis ahamya ko abakunzi be bashonje bahishiwe

yagize ati “icyanteye kuririmba indirimbo radio n’uko nibutse ibihe bya kera nkiri umwana muto ukuntu mu rugo twakundaga kumva ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo zihimbaza Imana kuri Radio.Nanjye numva nakwifashisha ibyo bihe kugira ngo nibutse abantu Yesu Kristo mu bihe nk’ibi.”

yakomeze avuga ko abakunzi be bashonje bahishiwe kuko mu munsi iri mbere hari uruhisho abahishiye

Ati “Nyuma y’iyi ndirimbo ndifuza kubaha Indi ndirimbo muminsi ya vuba Kandi Imana idushoboje twakora n’izindi. kandi Imana yongereye Ubuntu bwayo kuri njye cyane Kandi amashimwe ni menshi cyane hahahaha.abakunzi banjye ndabasaba gukomeza kudushigikira Kandi mbashimira cyane.”

Indirimbo radio yakozwe na Arnaud Gasige (audio),Video:Hugue Ghislain Kwitonda, abakunzi b’indirimbo za Mico bajya kumbuga nkoranyambaga ze, Facebook, Instagram, YouTube :ADONIS MUCO.

Muco Adonis yatangiye kuririmba muri 2004 muri chorale yitwa Philadelphia mu gihugu cy’u Burundi, aririmba muri group y’abasore baririmbaga county music yitwa the Bishops , nyuma baje gutangira itsinda ONE NATION, ubu akaba aririmba ku giti cye cyangwa se solo singer.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA RADIO YA MUCO ADONIS

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.