Reba igihamya ko indirimbo nshya Vestine na Dorcas bagiye gusohora idasanzwe

 Reba igihamya ko indirimbo nshya Vestine na Dorcas bagiye gusohora idasanzwe

Itsinda ry’abavandimwe bamaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bagiye gusohora indirimbo nshya yitwa ‘Si bayari’ izaba idasanzwe nkuko byatangajwe n’aba bahanzi ndetse n’umuyobozi wa MIE, Irène Murindahabi ureberera inyungu z’iri tsinda.

Amakuru agera kuri Nkunda Gospel nuko ubwo aba bahanzi bari muri studio bakora iyi ndirimbo hari ubwo bageraga ku gice kiryoshye maze bose bakarwanira kukiririmba hagati ya Vestine na Dorcas hakabura uwaharira undi.

Mu majwi bwite y’aba bahanzi Nkunda Gospel inafitiye kopi, Vestine yumvikana avuga ko hari igice cy’indirimbo yagombaga kuririmba ariko umuyobozi wabo yifuza ko cyaririmbwa na Dorcas. Yagize ati:

“Hariya ho mwariye ruswa. Kiriya gice ni njyewe wagombaga kukiririmba ariko murabyanga mugiha Dorcas.”

Aya magambo nubwo batayavuganye inda y’umujinya, ariko biragaragara ko iyi ndirimbo ishobora kuzaba ifite umwihariko udasanzwe.

Umuyobozi wa MIE , Murindahabi Irène yatangaje ko iyi ndirimbo irasohoka vuba ndetse ikazasohoka Vestine na Dorcas bakiri ku ishuli.

Aba bahanzi baherukaga gukora indirimbo bise ‘Simpagarara’ yakunzwe cyane n’abatari bake ndetse ica agahigo ko kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube mu gihe gito, dore ko imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni ebyiri mu kwezi kumwe.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *