Reba imitoma Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ choir yateye umugabo we

 Reba imitoma Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ choir yateye umugabo we

Sarah Sanyu Uwera uririmba muri korali Ambassadors of Christ ndetse akaba anayoboye urutonde rw’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahize abandi mu matora ya Isango na Muzika yatomoye umugabo we ku isabukuru ye y’amavuko.

Ayo magambo yuzuyemo imitoma aragira ati:” HBD love of my Heart!! Unezerwe!! Intwari y’ubuzima bwanjye , umugabo nyamugabo, papa w’abana banjye!! Imana ikomeze kuguha uburame tuzasazane nanjye nkomeze kuryoherwa n’urukundo rwa we, njye na Murengezi turagukunda kandi tuzakomeza kugukunda papa wacu.”

Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé bambikanye impeta y’urudashira tariki 29 Nyakanga 2018 basezeranywa na Pastor Ezra Mpyisi. Ku wa 22/07/2018 ni bwo Sarah Uwera yasabwe aranakobwa mu muhango wabereye mu Ntara y’Uburasirazuba muKarere ka Nyagatare i Karangazi. 

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.