Rene Patrick n’umugore we Tracy Agasaro basubije abibajije ku mafoto bashyize hanze

 Rene Patrick n’umugore we Tracy Agasaro basubije abibajije ku mafoto bashyize hanze

Umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, René Patrick n’umufasha we Tracy Agasaro, umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, bashyize hanze amafoto yabo bari mu byishimo bidasanzwe benshi bakeka ko baba bari gusoza ukwezi kwa buki dore ko bamaze ukwezi kumwe gusa babanye.

Ubwo umuramyi René Patrick yaganiraga n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel yasubije abantu baketse ko ariya mafoto ari ayo mu kwezi kwabuki ko “atari byo ahubwo ko ari amafoto twifotozanyije n’inshuti zacu ubwo twari mu rugendo shuri.”

Mu kiganiro yakomeje kugirana n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel, René Patrick yatangaje ko kubera imirimo n’inshingano nyinshi bagize batarabona umwanya wo kujya mu kwezi kwa buki.

Aba bakozi b’Imana ikigaragara barishimye kuko mu kiganiro kigaragara kuri shene ya YouTube yitwa ‘Himbaza’ Tracy yatanze ubuhamya mu rusengero avuga ko asa n’umaze ukwezi muri Paradizo.

Yagize ati:” Ndashima Imana yo mu ijuru yampaye umugabo mwiza, namwe murabibona, murebe uko nsa muramenya ubwiza bwe. Ndashima Imana yanyubakiye kandi ikanyubakira hamwe n’umukozi wayo. Ukwezi kumwe gushyize tubanye meze nk’uwibereye muri paradizo.”

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuwa 04 Ukuboza 2021. Ni ubukwe bwaranzwe n’ibyishimo bivuye mu ndirimbo ziryoheye amatwi baririmbiranye kuko bose bafite amajwi meza. Ikindi cyatangaje abakunzi babo ni uko bahishuye ko bakundanye mu buto, umuhanuzi akabasezeranya umwe afite imyaka 7 undi 13.

Bateranye imitoma

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *