Rev.Past Nzabonimpa Canisius yitabye Imana
Rev. Past Nzabonimpa Canisius uzwi cyane mu Itorero ADEPR yitabye Imana kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022.
Inkuru y’urupfu rwa Rev. Past Nzabonimpa Canisius yamenyekanye mu gitondo cy’uyu munsi. Yaguye mu Karere ka Rubavu aho yari yagiye gukorera ivugabutumwa ryiza.
Rev. Past Nzabonimpa Canisius azwi cyane mu nyigisho zururutsa imitima by’umwihariko mu Rwanda bihereye muri ADEPR abarizwamo, ayandi matorero no mu mahanga ya kure.
Uyu mushumba yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe. Yabaye Umuyobozi wa Paruwase zitandukanye muri ADEPR zirimo iya Ntura, Bigutu, Rwahi na Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu rwahoze ari Ururembo rw’Iburengerazuba.
Mbere yo kwitaba Imana, yateganyaga gukora DVD ebyiri z’inyigisho zizaza zikurikiye iyo yamuritse mu 2017, zirimo iyitwa “Uburyo bwiza bwo kuba muri Kirisitu Yesu” no “Kwigaragaza kw’Imana mu biremwa.”
Rev. Pst Nzabonimpa ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye muri ADEPR. Yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye aho mu Ukuboza 2017, yanyuze mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris yigisha muri ADEPR Europe no mu yindi mijyi irimo Lyon na Le Havre.
Yanakoze ivugabutumwa mu Mujyi wa Oslo muri Norvège muri Mutarama 2018, akomereza mu Bubiligi ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR Region ya Europe. Ivugabutumwa yarisoreje mu Mujyi wa Tours mu Bufaransa ku wa 5 Gashyantare 2018, aho yageze avuye kubwiriza muri ADEPR Strasbourg.