Rose Muhando agiye kugaruka gutaramira abanyarwanda

 Rose Muhando agiye kugaruka gutaramira abanyarwanda

Umuramyi wamenyekanye hirya no hino ku isi, ariko cyane cyane ku mugabane wa Africa, Rose Muhando, biteganyijwe ko azaza mu Rwanda kuva Ku wa Gatatu, tariki ya 1, kugeza Ku Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, mu giterane cyateguwe na City Light Center/Foursquare Gospel Church, cyo kwizihiza icyumweru cya pantekoti.

Iki giterane kizaba kiyobowe na Bishop Dr. Fidele Masengo, uyobora kandi wanashinze Itorero rya Foursquare Gospel Church.

Rose Muhando yaherukaga kuza mu Rwanda mu mezi make ashyize ubwo yataramiraga abanyarwanda bitabiriye igitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live.

Ubwo uyu muramyi yari mu Rwanda mbere ndetse na nyuma y’icyo gitaramo byagaragaye ko ari inshuti idasanzwe y’Itorero Foursquare Gospel Church, kuko ariho yasengeraga, ndetse abantu bose bifuzaga kumuvugisha niho bamusangaga.

Rose Muhando ubwo yari mu materaniro yateguwe n’Itorero rya Foursquare kandi yatangaje ko yatangajwe n’impano idasanzwe y’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Frank, nawe usengera muri iri torero.

Aba bahanzi bombi ubwo bashyiraga mu mavuta abakristu bitabiriye ayo masengesho, Rose Muhando yafashe ijambo avuga ko yemereye umuramyi Frank kumukorera indirimbo ku buntu ndetse no kumukurikirana mu muziki we.

Rose Muhando agiye kugaruka mu Rwanda
Bishop Dr. Fidele Masengo watangije Itorero Foursquare
Rose Muhando yatangajwe n’impano ya Frank

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *