RUBAVU: Korali Tumaini yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Niyo yabivuze”

 RUBAVU: Korali Tumaini yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Niyo yabivuze”

Korali Tumaini  ikorera umurimo w’ Imana mu rurembo rwa Rubavu muri Paruwasi ya Gisenyi mu itorero rya Bethel ni mu karere ka Rubavu  yashyize hanze indirimbo nshya ‘Niyo yabivuze’ ni ndirimbo ni ihumuriza abazayumva ibabwira ko Ibyo Imana yabasenyije izabisohoza.

Niyo yabivuze  ni indirimbo y’ iminota itanu n’amasegonda 12. Ni indirimbo irimo amagambo abwira abantu ko ibyo Imana yavuze bizasohora nubwo byaba bitinze, ariko Imana ikurikira ijambo yavuze kugeza irisohoje .

Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe imiririmbire muri  korali Tumaini, Kabahizi Olivier, yagiranye na NKUNDAGOSPEL yakomoje k’ ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo aho yagize ati “ iyi ndirimbo twashyize hanze  icyo igiye kwigisha abanyarwanda n’abandi bose bazayumva twashakaga kubahumuriza tubabwira ko Ibyo Imana yabasenyije izabisohoza kuko intego yayo nuko Imana irinda isezerano kuruta ibindi byose birindwa niyo mpamvu ibyo Imana yavuze no kubikora izabira”.

Yakomeje avuga ko nubwo isezerano ryatinda ariko uko byagenda kose rirasohora nubwo ryamara igihe kirekire Imana irikurikirana ibihe ibihumbi ati “mu ndirimbo twavugaga ubuyo Imana yasezeranyije Sarah na Abraham kubaha umwana w’umuhungu bakuze kandi Imana ikabisohoza.”

korali Tumaini yiganjemo urubyiruko rwinshi

Korali Tumaïni yatangiye ari ishuri ryabana ryo ku cyumweru (école de dimanche) ryayoborwaga na Madamu UWINEZA Jacqueline afatanije na Madamu UZAMUKUNDA Sarah. Mu mwaka wa 1997 yahindutse korali y’urubyiruko ikorera ku mudugudu wa Bethel,aho yiswe izina “TUMAINI” yahawe na Pasteur Hamuri Daniel afatanije na mwarimu Nkwaya Déo bayoboraga umudugudu wa Bethel muri icyo gihe. Mu mwaka 1998 nibwo korali Tumaïni yacukijwe ifite abaririmbyi 35, yitorera komite yayo ya mbere yari iyobowe na Bwana Nshimiyimana Claude. Kugeza ubu ifite abaririmbyi 85,Ariko ikaba yarayobowe na Dominic ashimwe Ari Dirigeant wayo  igihe kinini kuko niyo yakoreragamo umurimo w’Imana I Gisenyi .

Gahuda iyi korali ifite Ni ugukomeza gusakaza ubutumwa bwiza bukagera kure hirya no hino ku Isi, kandi  hari Album y’indirimbo irimo gurakora “niyo yabivuze” niyo ndirimbo ya mbere bamaze gushyira hanze, ni zindi ndirimbo zamaze gukorwa zizasohoka mu minsi ya vuba.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA “NIYO YABIVUZE” YA KORALI TUMAINI

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.