Rubavu: Umwalimu yahisemo gusezera akazi aho guterwa urukingo

 Rubavu: Umwalimu yahisemo gusezera akazi aho guterwa urukingo

Umwalimu wo mu Karere ka Rubavu utuye mu murenge wa Nyamyumba yahamije ko atemera kwiteza urukingo rwa COVID-19 kubera imyemerere y’idini rye, ahitamo gusezera akazi.

Iyi baruwa igaragaza ko uyu Ngabonziza Innocent yari asanzwe ari umwalimu kuri GS Kabiza aho asaba ko yeguzwa kubera atemera kwikingiza urukingo rwa COVID-19.

Agira ati “Bitewe n’imyizerere yanjye n’icyo ijambo ry’Imana rivuga, sinemera kwiteza urukingo rwa COVID-19. Bityo rero nsezeye akazi kuko ntawemerewe kubana n’abanyeshuri atarakingiwe.”

Muri iyi baruwa Ngabonziza yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu agaragaza ko icyemezo yafashe gishingiye ku myizerere.

Uyu mwalimu yanditse iyi baruwa hashize iminsi ibiri gusa Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) isabye abarimu bose n’abayobozi b’amashuri kwikingiza dose ya gatatu ishimangira mbere y’uko amashuri yongera gufungura.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.