Rwamagana: Korali Salem ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe bashyize hanze indirimbo nshya “Ku Irembo”

 Rwamagana: Korali Salem ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe bashyize hanze indirimbo nshya “Ku Irembo”

Korali Salem  ikora  umurimo w’Imana  w’ivugabutumwa  mu ndirimbo ikaba ibarizwa ADEPR , mu rurembo rwa Ngoma, Paruwasi ya Rwikubo , itorero rya Rwikubo . ni mu karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba. yashyize hanze  indirimbo yabo ya gatatu   yise “Ku irembo” ni ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu ko Imana ihindura amateka.

 Korali Salem ikomeje kugaragaza impano idasanzwe mu rurembo rya Ngoma .Salem imaze gushyira hanze indirimbo eshatu “Nta mpamvu  n’imwe”, “Hambere aha” ndetse ni ndi isohotse vuba yitwa “Ku irembo”. Izo ndirimbo nizo bamaze gushira hanze. Gusa sizo zonyine kuko hari ni zindi zarangiye batarashyira hanze. Bakomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu miririmbire yabo hafi ya buri kwezi bashyira hanze indirimbo.

korali Salem ADEPR Rwikubo ibarizwa mu karere ka Rwamagana imaze kugaragaza imbaraga zidasanzwe

Ubu bashyize hanze indirimbo yabo ya gatatu bise “Ku irembo” izaba iri kuri album yabo ya kabiri, ni ndirimbo igaragaza gukomera kw’Imana aho Imana ibasha gukiza umuntu naho yaba arwaye igihe kirekire,  nta kintu na kimwe kinanira Imana kuko Petero na Yohani bategetse mu izina rya Yesu. umurwayi warumaze igihe ku Irembo ry’urusengero ryitwa ryiza arakira.

Umuyobozi wa Korali Salem, NKUNDIYAREMYE Jean de Dieu, yabwiye NKUNDAGOSPEL ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa ko ntaho Imana itakura umuntu nubwo yaba amaze igihe mu bigeragezo kuko ari Imana ihindura amateka.

Yagize ati “Ubutumwa twatanga n’ukwibutsa abantu ko muri Yesu harimo byose. Nk’uko Petero na Yohani babaye igisubizo kuri uriya muntu wari waravutse aremaye niko  Yesu uri muri twe afite ububasha n’ubushobozi bwo gukora ibiruta ibyo abantu batekerereza, kuko ariwe ufite ububasha bwo gukora ibitangaza, ibitashobokaga ku bw’abantu, ariko ku Mana tukamenya ko byose bishoboka”.

Salem yashyize hanze indirimbo Ku Irebmbo yongera kubwira abantu ko hari Imana ihindura amateka

Korali Salem yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2008, yavutse muri korali 2 zahujwe ( Korali IBYIRINGIRO yari iy’Urubyiruko na Korali ELAYO yari iy’Abanyeshuri). zakoreraga umurimo w’Imana ku itorero wa Rwikubo, Paruwasi ya Rwikubo muri 2008. Ubu ikaba igizwe n’ibyiciro byose ( urubyiruko n’abubatse ingo). Korali Salem imaze gukora ivugabutumwa mu ndirimbo mu ntara zose z’igihugu no mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu imaze gusohora albumimwe  ya audio n’iya kabiri irimo gutegurwa muri uyu mwaka ikaba imaze gushyira hanze indirimbo eshatu zizaba ziri  kuri album ya kabiri itarabonerwa izina.

Muri gahunda korali Salem ifite barifuza gukora ivugabutumwa babinyujije mu bihangano byabo, kubw’ibyo muri iyi minsi bahugiye mu gutegura iryo vugabutumwa ku buryo bwagutse kugirango ribashe kugera kure hashoboka,barateganya gusohora album ya kabiri muri uyu mwaka.

indirimbo yazo wazisanga kuri shene ya Youtube: Salem Choir ADEPR Rwikubo na Facebook: Salem Choir ADEPR Rwikubo – Rwamagana.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘KU IREMBO’ YA KORALI SALEM ADEPR RWIKUBO

https://www.youtube.com/watch?v=kt-xecRohG4

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *