Rwamagana: Korali Salem yashyize hanze indirimbo y’amashusho bise ” Nta mpamvu n’imwe”

 Rwamagana: Korali Salem yashyize hanze indirimbo y’amashusho bise ” Nta mpamvu n’imwe”

Korali Salem  ikorera  umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Rwikubo ni mu rurembo rwa Ngoma ni mu karere ka Rwamagana yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise “Nta mpamvu n’imwe” ni ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu b’Imana, kugirango satani atabihebesha kandi hari ibyo Imana y’abakoreye bashobora gushingiraho bikabaremera ibyiringiro by’ejo hazaza.

Ni nyuma yuko bashyize hanze indirimbo eshatu z’amajwi harimo nka “Nta Mpamvu n’imwe”, “Hambere aha” ndetse nindi yitwa Ku irembo baheruka gushira hanze mu minsi ishize. ubu batangiye gukora amashusho yizo ndirimbo yose yamaze kurangira, ubu bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Nta mpamvu n’imwe”.

Korali Salem ADEPR Rwikubo ikomeje ivugautumwa bashyira hanze indirimbo z’amashusho

Umuyobozi w’Abaririmbyi muri Korali Salem, NKUNDIYAREMYE Jean de Dieu, yabwiye NKUNDAGOSPEL ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa. Bwo guhumuriza abantu rimwe na rimwe satani ajya yiheba abantu akabibagiza imirimo Imana yabakoreye.

Yagize ati “Ubutumwa twashakaga gutanga mu ndirimbo  “Nta mpamvu n’imwe”  ni bwo guhumuriza abantu b’Imana, kugirango satani atabihebesha kandi hari ibyo Imana y’abakoreye bashobora gushingiraho bikabaremera ibyiringiro by’ejo hazaza..’’

Umuezero wari wose uwo hafatagwa amashusho y’indirimbo zigera kuri enye

Yakomeje avuga ko impamvu yabateye kwandika iyi ndirimbo bibutse ibyo Imana yakoze bashaka no kubwira abakirisitu ko bataha agaciro amajwi ya satani abaca intege .

Ati “Impamvu n’uko twasanze kenshi Abakristo twakira amajwi ya Satani aduca intege ugasanga niyo aganjije kandi Hari ibyo Imana iba yarakoze birenze. Rero twashakaga kwibutsa Abakristo ko hari ntwaro ikomeye dufite yo kuneshesha Satani dushingiye kubyo Imana yadukoreye.’’

Nta mpamvu n’imwe niyo ndirimbo ya mbere korali Salem ishyize hanze y’amashusho muri uyu mwaka
abacuranzi bakoraga ku murya w’inanga ubwiza bw’Imana bukamanuka

Korali Salem yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2008, yavutse muri korali 2 zahujwe ( Korali IBYIRINGIRO yari iy’Urubyiruko na Korali ELAYO yari iy’Abanyeshuri). zakoreraga umurimo w’Imana ku Mudugudu wa Rwikubo, Paruwasi ya Rwikubo muri 2008. Ubu ikaba igizwe n’ibyiciro byose ( urubyiruko n’abubatse ingo). Korali Salem imaze gukora ivugabutumwa mu ndirimbo mu ntara zose z’igihugu no mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu imaze gusohora album imwe  ya audio n’iya kabiri irimo gutegurwa muri uyu mwaka ikaba imaze gushyira hanze indirimbo eshatu izaba iri kuri album ya kabiri.

Muri gahunda korali Salem ifite barifuza gukora ivugabutumwa babinyujije mu bihangano byabo, kubw’ibyo muri iyi minsi bahugiye mu gutegura iryo vugabutumwa ku buryo bwagutse kugirango ribashe kugera kure hashoboka.barateganya gusohora album ya kabiri muri uyu mwaka.

indirimbo yazo wazisanga kuri shene ya Youtube: Salem Choir ADEPR Rwikubo na Facebook: Salem Choir ADEPR Rwikubo – Rwamagana.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “NTA MPAMVU N’IMWE” YA KORALI SALEM

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.