Rwanda Gospel Stars Live igiye kujyana abakunzi b’umuziki bose babyifuza gusura parike ya Nyungwe

 Rwanda Gospel Stars Live igiye kujyana abakunzi b’umuziki bose babyifuza gusura parike ya Nyungwe

Nyuma yo gutegurira abakunzi babo bose igitaramo cy’imbaturamugabo kizaba kirimo Ruhangwamboni mu baramyi nyafurika, Rose Muhando, ubu noneho Rwanda Gospel Stars Live yifuje gutembereza abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bose pariki ya Nyungwe, cyane cyane ku kiraro cyitwa Canopy.

Uru ruzinduko ruteganyijwe ku italiki ya 26 Gashyantare rwatangajwe mu nama yabaye iyobowe n’umuyobozi mukuru wa Rwanda Gospel Stars Live, Bwana Aimable Nzizera, aho abahanzi bose banasobanuriwe ibizagenderwaho hatoranywa umuhanzi wa mbere ndetse anahishura ko hazanarebwa ibikorwa uwo muhanzi azaba yarakoze mu gihe cy’imyaka 3 ishize.

Uyu muyobozi yasobanuriye itangazamakuru ko “kuba umuhanzi wese uri muri iki gikorwa azasura parike ya Nyungwe bigamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda rw’imisozi igihumbi.”

Yakomeje avuga ko umuntu uwo ari we wese yemerewe guherekeza aba baramyi ariko agasabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda 45,000, akubiyemo amatike ndetse n’ibindi bintu byose bizakenerwa.

Muri iyi nama kandi harebwe n’aho imyiteguro yabo yo kwitabira igitaramo kizaba ku italiki ya 6 Werurwe 2022 igeze, dore ko ari cyo kizagaragariramo umuhanzi wahize abandi.

Nzizera Aimable kandi yasobanuriye abahanzi bose ko basanze ari ngobwa gushyiraho itsinda rishinzwe gukemura impaka, rigizwe n’abantu batanu.

Umwe mu baje bahagarariye akana nkemurampaka, Bwana Aime Uwimana yatanze impanuro nyinshi kuri bagenzi be cyane cyane ko bamwemera nka mukuru wabo haba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe.

Aime Uwimana kandi yabwiye abaraho ko Rwanda Gospel Stars Live atari irushanwa nkuko bivugwa, ahubwo ari uburyo bwiza bwo gutera inkunga abahanzi ndetse bikanabafasha guhuza abantu benshi ndetse muri uko guhuza abantu benshi hagatangirwamo inkuru zisakaza ubutumwa bwiza.

Andi makuru meza yavugiwe muri iyi nama yabereye ahazwi nka Norvege ni uko Rwanda Gospel Stars Live izanashimira abashumba cyagwa abapasiteri batatu mu gihugu bagize uruhare rukomeye mu gusana imitima y’abantu, ndetse banafashije cyane abaramyi mu buryo bwose harimo n’ibifatika kugira ngo bagere aho bageze ubu.


Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.