Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Rwanda:Umunyamakuru yashyinyaguriye abasengaga ababwira ko Imana yabo yumva nabi kandi itinze
Umunyamakuru wo mu Rwanda ukora inkuru zicukumbuye witwa Samuel.B Baker yashyinyaguriye abantu bagaragaye ku mbugankoranya basengera mu mazi bamwe bayahagaze mo abandi bayaryamyemo maze ababwira ko Imana yabo yumva nabi kandi yongeraho ko inumva itinze.
Aya mashusho yatangiye gucicikana ku mbugankoranyambaga, cyane cyane Twitter yatumye abantu benshi bacika ururondogoro bavuga ko kugira ngo Imana ikumve bidasaba kwiyicisha umubabaro cyangwa se gusengera mu mazi ahubwo bahamya ko hose Imana iba ihari ko yagusubiza ititaye aho uyisenze uri.
Aha niho uyu munyamakuru Samuel Byansi yahereye ajya ku rukuta rwe rwa Twitter maze yandika amagambo agira ati:” Imana y’aba bantu yumva nabi kandi itinze pe!”
Uyu munyamakuru akimara kwandika aya magambo abantu benshi bamusubije ibintu binyuranye ariko uwitwa Simple man we yamuhaye ubutumwa bumubwira ko niba ibyo bakoze binarimo ikibazo yagishakira ku bantu ariko akareka kugishakira ku Mana. Yagize ati:” Imana yacu iradukunda kandi itwumva vuba si ngombwa kwibabaza kuko ntacyo byayifasha, kuko ari umubyeyi wacu nta mubyeyi wabwira umwana ko azamugaburira cyangwa ngo amuhe ibindi bintu ari uko abanje kwiyicisha inzara cyangwa yinyagije.”
Umuntu wese agira uburyo bwihariye asengamo Imana ye bityo niba mugenzi wawe adahuje nawe uburyo bwo gusenga uzirinde kumucira urubanza kugira ngo utagibwaho n’urubanza nawe, ahubwo ujye umureka kuko ikiremwamuntu kitahawe ububasha bwo gucira abantu imanza ahubwo ni akazi ka Nyagasani.

1 Comment
Buri wese afite uko yizera Imana muri we kd akagira nuko ayihendahenda , so ndumva uriya munyamakuru atarakwiriye kuvuga kuriya , turasaba abanyamakuru ko bajya babanza gushishoza neza ku nkuru bagiye gukora birinda gukomeretsa abantu