Rwibutso Emma yasohoye indirimbo nshya yitwa “Umunyabwenge”

Karangwa Rwibutso Emmanuel uzwi ku izina rya Rwibutso Emma mu muziki, yasohoye indirimbo nshya yise “Umunyabwenge”.
Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje nyuma yo gusoma inkuru iboneka muri Bibiliya iboneka muri Matayo 7:24-27, igaragaza inzu yo ku musenyi n’iyo ku rutare, aho usanga kubaka kuri Yesu ari byo kubaka ku rutare kandi bikaba bifite umumaro wo gutuma tudahungabanywa n’imiyaga n’imiraba.
Iyi ndirimbo ibumbatiye ubutumwa bwo kubaka kuri Yesu akaba ari we twikomezaho kuko kumumenya tukamwubakaho aribwo bwenge bw’ukuri.
Karangwa Rwibutso Emmanuel uzwi ku izina rya Rwibutso Emma mu muziki yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2020, gusa mbere y’aho yaririmbaga muri korali bisanzwe, nyuma nibwo yaje gutangira kuririmba ku giti cye.
Kugeza ubu Rwibutso Emma amaze gukora indirimbo 4 ziri hanze ndetse ari kugerageza gukora indirimbo nyinshi mu minsi iri imbere. Afite indirimbo z’amajwi ari kurangiza ndetse nyuma akaba yiteguye no kuzikorera amashusho.
Iyi ndirimbo yanditswe na Rwibutso Emma, amajwi ya yo atunganywa na Boris, mu gihe amashusho yakozwe na Director Sabey.
Karangwa Rwibutso Emmanuel uzwi ku izina rya Rwibutso Emma mu muziki ni umukristo ubarizwa mu itorero ADEPR Kiyovu ariko n’ahandi Kristo amushoboje kuvuga ubutumwa ajya yo.