Sam NARABATUWE yashyize hanze indirimbo Nshya yise KU MUSARABA

 Sam NARABATUWE yashyize hanze indirimbo Nshya yise KU MUSARABA

Umuhanzi Sam Narabatuwe yashyize hanze indirimbo nshya KU MUSARABA ishima Imana yemeye gutanga umwana wayo kugirango acungure abo mu isi.

Sam NARABATUWE , Ni umusore usanzwe uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, abarizwa mu itorero rya ADEPR Gatenga akaba ari n’umuririmbyi muri iryo torero muri Korali yahoo yitwa Holy Nation. Kuririmba yabitangiye akiri muto kuko avuga ko ari ibintu yatojwe n’ababyeyi kuko uyu musore yagize n’amahirwe yo gukurira muri Sunday school.

Umuhanzi Sam Narabutuwe yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzi Sam narabatuwe bwa mbere asohora indirimbo hari muri 2019, Ni indirimbo NDASHIMA y’amajwi yakoranye na Jado KWIZERA. Nyuma yaho, uyu muhanzi yakomeje gukora indirimbo zitandukanye, kugeza ubu amaze gukora indirimbo 4 ze bwite, zose zifite amajwi, imwe niyo ifite videwo ari nayo iherutse hanze.

Kuwa 10/10/2021, nibwo Sam yashyize hanze indirimbo KU MUSARABA. Ni indirimbo y’iminota 6 n’amasegonda 22, yatunganyijwe amajwi na Robert Pro naho amashusho akayoborwa ndetse akanagatunganywa na Dir Sabey Gilbert.

Mu kiganiro na Nkundagospel, Sam NARABATUWE yagarutse ku butumwa yifuza gutanga muri iyi ndirimbo ye Nshya, yagize ati “Iyi ndirimbo irimo amagambo yo gushima Imana ko yemeye gutanga umwana wayo  kugirango  adupfire Kumusaraba  tubone ubugingo buhoraho, ku bwuwo musaraba uwugezeho wese arushye araruhuka , uwugezeho wese yanduye  ahinduka uwera , niyo mpamvu tugomba gukomeza kwiringira Yesu tukamwizera kandi akaba muri twe iteka ryose.”

Akomeza ikiganiro yagarutse kandi kuyindi mishanga ye nibyo ahugiyemo uyu munsi, yagize ati “Ubu ndimo gutegura indi ndirimbo kandi irimo ubutumwa bwiza niteguye kuzayibagezaho vuba mu gihe kitarenze amezi 2 kandi nayo izaba ikorewe amajwi n’amashusho.”

Sam afite indi mishinga mu minsi iri imbere

Asoza ikiganiro yatanze ubutumwa ndetse ashimira abakunzi be n’abandi bose bamufashije, yagize ati “Ubutumwa Naha abakunzi banjye nuko nkomeje gukora kandi nzajya mbagezaho n’izindi ndirimbo nziza zikomeza kubahembura”, akomeza agira “Bakomeze kunshyigikira banansengera cyane ndetse bakomeza no kumfasha kwamamaza ubutumwa bwiza bukubiye mubihangano mba nakoze kugirango ubutumwa burisheho kugera kure.”

Ushaka kuvugisha cyangwa inama n’inkunga uha Sam Narabatuwe wanyura ku mbugankoranyambaga akoresha, Facebook na Instagram (Sam Narabatuwe), ukaba wanamuhamagara cyangwa ukamwandikira kuri 0780655007.

UMVA INDIRIMBO NSHYA, KU MUSARABA, YA SAM NARABATUWE

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.