Sekuru w’abaramyi Don Moen yizihije isabukuru y’imyaka 49 amaze akoze ubukwe

 Sekuru w’abaramyi Don Moen yizihije isabukuru y’imyaka 49 amaze akoze ubukwe


Umwe bu bahanzi bakomeye ku isi, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Don Moen, yizihije isabakuru y’imyaka 49 amaze we n’umufasha we Laura Moen, bahawe isakaramentu ryo gushyingirwa.


Uyu muryango wakiriye isakaramentu ryo gushyingirwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 19, 1973, ndetse Imana ibaha urubyaro rw’abana 5: James Moen, Rachel Moen, Michael Moen, John Moen and Melissa Moen ndetse n’abuzukuru benshi.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Don Moen yavuze ko Imana “izaharura inzira”.

Uyu muramyi yakomeje kuvuga ko afite ishimwe rikomeye ku Mana yamuhaye umugore mwiza ndetse anasoza ashimira umufasha we wamubereye mwiza muri iyi myaka 49 yose ishyize.Yagize ati:

“Imyaka 49 yuzuye uyu munsi. Nashyingiranwe n’uyu mukobwa nyuma gato y’igitaramo nakoreye mu mujyi wa Minnesota, ku rusengero rwa Minneapolis. Twahaye ikaze abantu bose babyifuza gusigara ngo badutahire ubukwe.Ubukwe bwatangiye saa ine ‘ijoro ndetse butahwa n’abantu 1000 tutari tuzi.


Don Moen wagiye wegukana ibihembo bitandukanye, bivugwa ko yagurishije ibihangano birenga miliyoni 5.

Donald James Moen, ukomoka muri Amerika, yavutse tariki 29 Kamena, 1950.Ni umuririmbyi, umuhanzi n’umucuranzi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *