Serge IYAMUREMYE yasabye imbabazi ubwo herekanwaga umuyobozi mushya wa Rwanda Gospel Stars Live

 Serge IYAMUREMYE yasabye imbabazi ubwo herekanwaga umuyobozi mushya wa Rwanda Gospel Stars Live


Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2022, abategura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bavuga ko bagiye kugaruka mu isura nshya. Ni ikiganiro cyaranzwe no gusasa inzobe cyane ndetse kirangira Aristide GAHUNZIRE wamamaye mu gufasha abahanzi batandukanye yerekanwe nk’umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, igiye kugaruka mu isura nshya nyuma y’imijugujugu yagiye iterwa ikabasha kuyigobotora.

Rwanda Gospel Stars Live, ni icyo gikorwa cya mbere gikomeye mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Ku nshuro ya mbere byari byitezwe ko cyari kurangizwa mu mpera z’Ugushyingo 2021, icyakora bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kigijwe inyuma gisozwa ku wa 6 Werurwe 2022.

Isozwa ry’iki gikorwa ku nshuro ya mbere ryakurikiwe n’imvururu, n’amagambo ataravuzweho rumwe n’ubwambuzi bwa hato na hato. Abitabiriye igitaramo cyasojwe Rwanda Gospel Stars Live ku nshuro ya mbere batashye bijujuta, haba n’umwuka mubi hagati y’abahanzi n’abateguye iki gikorwa. Humvikanye kandi ubwambuzi bwashinjwe abateguye iki gikorwa. Hotel yacumbikiye Rose Muhando waturutse muri Tanzania byavuzwe ko itishyuwe.

Kuri uyu wa Mbere abategura iki gikorwa bagaragaje ibyabaye ku nshuro ya mbere n’imbogamizi zabayemo, basaba imbabazi ku bitaragenze neza byose. Aimable Nzizera yavuze ko inshuro ya mbere batangiye neza, nyuma biza kugenda nabi bitewe no kudahana amakuru. Umuramyi Serge IYAMUREMYE yavuze ko nk’abahanzi bashima abateguye iki gikorwa, kuko hari icyo byafashije umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati: “Abateguye iki gikorwa baradukeneye kuko bizaduha umusaruro ufatika”.

Mu guhanagura ayo amakosa yabaye ku nshuro ya mbere rero, habayeho gusasa inzobe bamwe mu bateguraga iki gikorwa bashyirwa ku ruhande hongerwamo amaraso mashya.
Aristide GAHUNZIRE umenyerewe mu bikorwa by’imyidagaduro yatangajwe nk’umuyobozi mukuru akaba ari we ufite mu nshingano Rwanda Gospel Stars Live ya 2022. Yavuze ko hari byinshi bizongerwamo kugira ngo iki gikorwa kirusheho gutanga umusaruro no gufasha abahanzi baririmba indirimbo za Gospel kandi ko habayeho kwiga inyigo y’ibyabaye bwa mbere kugira ngo bitazongera.

Abategura Rwanda Gospel Stars Live bavuze ko begereye abahanzi barimo Tonzi wikuye muri iki gikorwa ku nshuro ya mbere, babereka umurongo w’igikorwa ku nshuro ya kabiri, baragishima. Abanyamakuru babwiwe Kandi mko iki gikorwa cyatangiye kubera umuhamagaro kitagamije indonke iyo ariyo yose. Bamwe mu bahanzi bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live ku nshuro ya mbere, bagaragaje ko ari igikorwa kitagenze neza ariko bashima umutima w’abagitegura. Biteganijwe ko iki gikorwa kizasozwa mu mpera z’Ukuboza 2022, ni mu gihe indangabihe zizatangazwa mu minsi ya vuba.


Tubibutse ko iri rushanwa ryasojwe Gisubizo Ministries ari yo yabaye iya gatatu yegukana miliyoni 1Frw, Rata Jay NayChah aba umuhanzi ukizamuka mwiza yegukana ibihumbi 500 Frw. Mu gihe Aline GAHONGAYIRE yabaye uwa kabiri atsindira Miliyoni 2 Frw, naho Israel MBONYI ni we wahize abandi bose muri Rwanda Gospel Star Live Season 1 yegukana akayabo ka Miliyoni 7 Frw.

Inkuru ya InyaRwanda

Aristide GAHUNZIRE ni we watangajwe nk’Umuyobozi mukuru wa Rwanda Gospel Stars Live

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *