Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Shaddyboo yashimye Imana yamushoboje gusangira n’abana b’abakene
Mbabazi Shaddia, wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbugankoranyambaga yatangaje ko ashimira Imana ikimushoboje kugira umutima wo gusangira irayidi n’abana b’abakene, ngo kuko akunda kubona abana baseka.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, ubwo yasangiraga irayidi, ( Eid al-Fitr) n’abana ijana baturuka mu miryango itishoboye yo mu mujyi wa Kigali.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, yagize ati:” Buri mwaka iki gikorwa nkunze kugitegura ngasangira n’abana, biranshimisha cyane. Nkunda abana ngashimishwa no kubabona bishimye, Imana ishimwe ko ikibinshoboje.”
Ni igikorwa uyu mukobwa akora buri mwaka ku munsi mukuru wo gusoza ukwezi kw’igisibo gutagatifu kwa Ramadhan uzwi nka Eid Al Fitr.
Muri uyu mwaka Shaddyboo yasangiye n’abana ijana bo mu Mujyi wa Kigali, bahuriye kuri Gift restaurant iherereye mu nyubako ya KCT [Kigali City Tower].
Asoza ikiganiro kigufi twagiranye Shaddyboo yaboneyeho gushimira abamufashije muri iki gikorwa barimo Gift restaurant na Top Choco ya sosiyete ya Abanoub General Trading abereye Brand Ambassador ari nayo yamuhaye shokola zo guha abana.
Shaddyboo avuga ko mu bihe by’ibyishimo abantu baba bakwiye kwibuka n’abatishoboye yaba mu gusangira nabo cyangwa no mu bindi bikorwa ibyo ari byo byose.

Abana ijana nibo basangiye na Shaddyboo
Byari ibyishimo kuri Shaddyboo wasangiye n’abana batishoboye
Shaddyboo ahereza abana icyo kunywa ngo barenza ku ifunguro

Shaddyboo n’umuyobozi wa Gift Restaurant bahereza abana amafunguro
Shaddyboo yari yaherekejwe n’inshuti ze
Abana ba Shaddyboo bari baje kwifatanya na nyina
Nawe yicaye hasi asangira nabo
Shaddyboo yasangiye n’abana Eid Al Fitr
