Shalom Worship Team yashimangiye impinduka mu miririmbire muri EAR

 Shalom Worship Team yashimangiye impinduka mu miririmbire muri EAR

Mu gihe bitari bisanzwe ko mu matorero ya Gikiristo mu Rwanda yashinze imizi kuva kera uhabona amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship teams), kuko ahenshi uyu murimo wabaga wihariwe n’amakorari cyangwa bagera mu cyiciro cyo kuramya no guhimbaza Imana bakikoreshereza indirimbo zo mu gitabo gusa, Itsinda ryitwa “Shalom Worship Team” rikorera umurimo w’Imana muri EAR Paroisse Remera, Diyosezi ya Kigali, ahasanzwe hazwi nko kwa Rutayisire Antoine Mu Giporoso, ryasohoye indirimbo y’amashusho yitwa “Aracyabohora”.

Mu kiganiro Nkundagospel yagiranye n’umuyobozi w’iri tsinda Raia MUZARENDO yatangaje ko ubutumwa bukubiye muri iki gihangano cy’umwuka ari uko Imana isohoza isezerano.

Yagize ati: “Impamvu yo guhimba no gusohora iyi ndirimbo ni ukubwira abantu Yesu, watubohoye ingoyi za Satani. Izina twaherewemo ubutsinzi no gukomera bidasanzwe ko uwo mwami adahinduka uko yari kera n’ubu niko ari. Aracyabohora ,aracyakiza,aracyababarira niko ari.” Yakomeje ati:

“Nyuma y’ibihe bidasanzwe bya Covid 19 hari imitima yaboshywe kandi ikomeretswa n’ingaruka zayo,turatangaza ubutumwa bw’ihumure kuri abo bose byabayeho binyuze muri ino ndirimbo.”

“Imana yacu niyo isezeranya kandi igasohoza.Niyo yaduhamagaye kandi yari ibifitiye impamvu.”

Yakomeje avuga ko “ububyutse bwatangiriye i Gahini muri Anglican kubw’umurimo wayo ntibukwiriye ko bwahora ari kera habayeho. No ku kuramya Imana bidasanzwe bihereye muri twe turibwira ko bigomba kuzenguruka hose cyane cyane mu itorero ryacu.”

Shalom Worship Team ni itsinda ryatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2012, ubu bari mu isabukuru y’imyaka 10.

Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rije rikurikiye irindi tsinda ryitwa “Holy Recall Worship Ministry”, rikorera EAR Kacyiru, ryamenyekanye mu ndirimbo nka AZAKURAHO ndetse n’izindi.

Kanda hano urebe indirimbi nshya
MUZARENDO Raia uyobora iri tsinda
Holy Recall Worship Ministry Kacyiru

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.