Singleton ufite ubumuga bwo kutabona yasohoye indirimbo yakomoye k’ukuba nagera mu ijuru amaso ye azareba

 Singleton ufite ubumuga bwo kutabona yasohoye indirimbo yakomoye k’ukuba nagera mu ijuru amaso ye azareba

John Hope Singleton, umuramyi ukorera umuziki we muri Amerika, yasohoye indirimbo yitwa ‘Ubugingo buhoraho’ aho avuga ko yakomotse k’ukuba yaramenye ko nubwo afite ubumuga bwo kutabona nagera mu ijuru amaso ye azahumuka akareba Yesu imbonankubone.

Mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel John Sengleton yagize ati: “Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje ubwo nari ndi gusenga maze njya kuri piano ndacuranga ntangira kumva nejejwe n’ijuru, nezezwa n’agakiza Yesu yatanze kubwo urukundo adukunda.” Yakomeje ati:

“Nakomeje gutekereza ukuntu ntareba kandi nezezwa ko ningera mu ijuru amaso yanjye azahumuka nkareba Yesu maze bintera kwandika iyi ndirimbo nshima Imana yatubatuye ikatugira bashya.”

John Hope Singleton ni umuramyi ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaratangiye kuririmba akiri muto, dore ko yatangiye gutoza amakorali afite imyaka 13. Uyu muramyi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo 6.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.