Sobanukirwa byinshi bijyanye na TE DEUM

 Sobanukirwa byinshi bijyanye na  TE DEUM

Buri gihe mu mpera z’umwaka usanga hirya no hino muri za diyosezi Abakristu babukereye, imvugo ari  imwe kuri bose bati “Tugiye muri Te Deum”, cyangwa se tugiye guhimbaza igitaramo cya “Te Deum”, cyangwa se na none bati “Tugiye mu missa ya Te Deum”. Ibyo ni byiza cyane, ariko njye kimwe n’abandi benshi sinajyaga nibaza icyo Te Deum ari cyo, ahubwo numvaga ko ari igitaramo cy’abasirimu bagiye gusoza umwaka. Icyo gitaramo cyangwa se iyo missa ya Te Deum bimaze gucengera umuco w’abakristu, bityo rero bagakoresha iyo nyito ya “Te Deum” bashaka kuvuga missa yo gushimira Imana kubera ibyiza yabakoreye mu mwaka usozwa. Koko rero Te Deum ni isengesho ryashyizwe mu ndirimbo kandi rifite amateka maremare muri Kiliziya Gatolika, yaba iyo mu Rwanda cyangwa se hirya no hino ku isi hose. Muri iyi nyandiko turagerageza gusobanura icyo Te Deum ari cyo tunagaragaze inkomoko yayo n’uko ikoreshwa.

Te Deum ni iki ?

Te Deum ni indirimbo y’Abakristu, ayo magambo akaba ari aya mbere mu nteruro « Te Deum laudamus » (Mana, turagusingiza). Iri sengesho aho rikomoka ntihazwi neza, ariko ikaba yaramenyekanye mu bihe byo hagati (moyen age) (hagati y’ikinyejana cya 10 n’icya 13); ikaba ishobora kuririmbwa ku cyumweru no ku minsi mikuru imwe n’imwe, kimwe no mu birori bikomeye nk’imitambagiro cyangwa intsinzi ku rugamba.

Amateka ya Te Deum

Inkomoko

Aho iyi ndirimbo ikomoka ntihazwi n’ubwo bwose batekereza ko yaba yarahimbwe mu bihe byo hagati. Uruhererekane rw’amateka ruyitirira abahanzi banyuranye :

-mu gitabo cy’amasengesho cya buribyare y’Abaromani hari aho bayita indirimbo ya Amburuwazi, bashaka kuvuga Mutagatifu Amburuwazi w’i Milano, mu gihugu cy’Ubutaliyani;

-Umuhanga mu mateka Dom Morin we avuga ko yaba yarahimbwe na Nicetas de Remesiana;

-Te Deum yaba yaragize agaciro gakomeye igihe kirekire mu mateka y’umujyi wa Milano, kandi hari abakeka ko yaba yarahimbwe hifashishijwe inyandiko za Mt Sipiriyani wa Karitaji, mu majyaruguru ya Afurika;

-Hariho n’igitekerezo cyo mu mpera z’ikinyejana cya 8 kivuga ko yaba yarahimbwe, kandi ikaririmbwa n’abatagatifu batatu mu ijoro Mt Agusitini yabatijwemo.

Umuzika wa mbere w’iri sengesho waba warahimbwe ahagana mu kinyejana cya 12, kandi kuyishyira mu ndirimbo y’amajwi menshi byaba byarakozwe mu kinyejana cya 14. Ishobora kuririmbwa mu buryo bunyuranye : mu gihe cy’amasengesho ya buribyare iririmbwa nka zaburi bamwe batera imigemo imwe, abandi bikiriza hifashishijwe injyana y’indirimbo za Geregwari (mélodie grégorienne); ishobora na none gukoreshwa baririmba mu majwi menshi ahanitse y’ibihogere; cyangwa se na none igaherekezwa n’umurya w’inanga hamwe n’ibindi bikoresho by’umuziki.

Icyo isobanura n’uko ikoreshwa

Uburyo busanzwe

Mu mihango ya liturijiya muri Kiliziya Gatolika, Te Deum iririmbwa ubusanzwe mu masengesho ya mu gitondo, ku cyumweru no ku minsi mikuru imwe n’imwe, nyuma yo gusoma Ivanjili. Muri baporoso, mu itorero ry’Abangirikani iririmbwa iminsi yose y’umwaka. Iririmbwa na none nk’indirimbo yo gushimira ya liturijiya igihe habaye ikintu kidasanzwe, igihe umuyobozi wa Paruwasi abyifuje cyangwa asanga ko ari ngombwa.

Ku buryo bwa gakondo Te Deum iririmbwa ku itariki ya 31 ukuboza. Ariko na none ishobora kuririmbwa bishimira ingabire yihariye nk’isakaramentu rya Batisimu, itorwa rya Papa, iyimikwa ry’Umwepiskopi, isezerano ry’abiyegurira Imana, itangazwa ry’amasezerano y’amahoro, iyimikwa ry’umwami cyangwa intsinzi ku rugamba.

Urugero : nyuma y’intambara yo ku rugamba rw’i Torino mu mwaka w’i 1706, bamaze gutsinda ingabo z’Umwami Ludoviko wa 14, umutware Vigitori Amede wa 2 w’i Savwa hamwe n’igikomangoma Ewujene igihe binjiye mu mujyi wa Torino nk’abacunguzi, haririmbwe Te Deum kugira ngo bahimbaze iyo ntsinzi. Mu mwaka wa 1212, nyuma y’urugamba rw’i Las Navas de Tolosa, kugirango ashimire Imana, Arikiyepiskopi wa Tolede n’intwari zo ku rugamba baririmbye Te Deum.

Mu bihe bishya (époque moderne) ku mugabane w’Uburayi

Mu kinyejana cya 17 n’icya 18, abahanzi benshi bakomeye bitabiriye guhimba indirimbo ya Te Deum. Ibyo byatewe ahanini n’uko iryo sengesho ryahawe imbaraga za politiki. Yakoreshwaga cyane mu birori by’abami bakomeye : ku buryo bugaragara iyo ndirimbo yakoreshwaga bashengerera umwami. Ni muri urwo rwego Te Deum yaririmbwaga muri Kiliziya zose zo mu Bufaransa igihe umwami atsinze urugamba : Te Deum ya Marc-Antoine Charpentier, yamamaye kurusha izindi, yibutsa intsinzi itazwi neza y’umwami Ludoviko wa 14 yo mu mwaka wa 1690 cyangwa 1693. Igihe cya Revolisiyo yo mu 1789, byateje impaka kuririmba iyo ndirimbo yari imaze kuba umwihariko w’umwami igihe agarutse i Parisi avuye ku rugamba. Abarwanashyaka barijujuse cyane kugeza ubwo abadepite batoreye itegeko ribememerera kuririmba iyo Te Deum.

Mu kinyejana cya 16 ivugurura rya Kaluvini ryaciye Te Deum, ariko itorero ry’Abangilikani rikomeza kuyikoresha mu zindi ndimi zitari ikilatini. Te Deum yagaruwe muri za Kiliziya zo mu Busuwisi nyuma y’ivugurura rya liturijiya ryakozwe na Jean Frédéric Ostervald mu ntangiriro z’ikinyejana cya 18. Noneho yamamara cyane nk’indirimbo yitwa « Grand Dieu, nous te bénissons » (Mana ikomeye, turagusingiza), hifashishijwe iy’umudage Ignaz Franzl mu 1768 (GroàŸer Gott, wir loben dich).

Mu gihugu cy’Ububiligi Te Deum ihimbazwa incuro ebyiri mu mwaka, ku Munsi Mukuru w’Igihugu (21 Nyakanga) no ku Munsi Mukuru w’Umwami (15 Ugushyingo). Itegetswe guhimbarizwa muri Kiliziya nkuru ya buri ntara (Cathédrale) abayobozi bose bo muri iyo ntara bagomba kuba bahari hamwe n’abasirikare bo muri ako karere, ndetse ni itegeko kubasirikare bakuru (ba ofisiye), abaturage nabo babishatse bashobora kwitabira iyo Te Deum. No mu turere tumwe na tumwe bashobora gutegura Te Deum, ariko uko biri kose kiba ari igikorwa cya leta ku rwego rw’ibanze. Icyo gihe bagasenga basabira umwami, kandi gusoza ibirori bigakorwa iteka baririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Ni gihe gikomeye rero mu mwaka ku bakristu bemera umwami.

Uko byifashe mu bihugu byo muri Amerika y’epfo no hagati.

Mu gihugu cya Chili, ibirori byo kwizihiza gukunda igihugu byo kuwa 18 Nzeli ni ibihe bikomeye by’umunsi mukuru mpuzamatorero, bizwi ku izina rya « Te Deum mpuzamatorero yo gukunda igihugu » (Te Deum Ecumenico de Fiestas Patrias). Byizihirizwa muri katederali y’umurwa mukuru Santiago ya Chili, saa tanu, perezida wa Repubulika akaba umushyitsi mukuru muri iyo Te Deum, ashagawe na Arikiyepiskopi gatolika hamwe n’abandi bashumba bakomeye bo mu yandi matorero y’abakristu muri iki gihugu.

Abahanzi ba Te Deum

Abahanzi benshi bakomeye mu muzika nka Lully, Purcell, Campra, Graun, Mozart, Berlioz, Liszt, Bruckner n’abandi bahimbye indirimbo ya Te Deum. Ariko rero, Te Deum ya Marc Antoine Charpentier niyo yamamaye kurusha izindi, kugeza aho umuziki wayo ukoreshwa nk’interuro n’indango y’ibiganiro bya radio na televiziyo by’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.

Uko byifashe mu Rwanda

Mu Rwanda indirimbo ya Te Deum imaze kuba akamenyero ku munsi usoza umwaka, ku itariki ya 31 ukuboza. Iririmbwa muri Missa yo gushimira Imana ko yadutungiye ubuzima hamwe n’ibyiza yatugejejeho mu mwaka dusoza. Kuba iririmbwa ku mugoroba abantu bavuye mu mirimo inyuranye isoza umwaka ntekereza ko ari ho hakomotse inyito y’Igitaramo cya Te Deum. Iyo missa isomwa n’umwepiskopi ashagawe n’imbaga y’abasaseridoti baturutse hirya no hino muri diyosezi. Iyo missa ikitabirwa n’abayobozi banyuranye bo mu nzego za Leta hamwe n’imbaga y’abakristu. Nubwo mu Rwanda Te Deum idafite imbaraga za politiki nk’uko ikoreshwa mu bindi bihugu by’i Burayi no muri Amerika, igenda icengera kurushaho mu muco w’abakristu, ku buryo muri ibi bihe tugezemo ihimbazwa hirya no hino muri za paruwasi.

Hari abahanzi bakomeye b’Abanyarwanda bayihinduye mu kinyarwanda kandi bayishyira mu muziki muri bo twavuga P. Lawurenti KALIBUSHI na Matayo NGIRUMPATSE. Cyakora iyi ya Matayo niyo yamamaye cyane ikaba iririmbwa n’amakorali menshi hirya no hino mu gihugu.

Amagambo ya Te Deum

Mana yacu turagusingiza

Tukemeza ko ari Wowe Mutegetsi wacu.

Data Uhoraho isi yose irakuramya.

Nyagasani, Mana ihoraho, Mutegetsi wacu turagusingiza.

Abamalayika bose barakurata ubudahwema bati:

Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu

Ni Nyagasani Imana, Umutegetsi w’ingabo.

Ijuru n’isi byuzuye ikuzo ry’ubuhangare bwawe.

Ijuru n’isi byuzuye ikuzo ry’ubuhangare bwawe (x2).

Inteko y’intumwa zawe ibengerana ikuzo, Urugaga nyacyubahiro rw’abahanuzi,

Imitwe y’urwererane y’abaguhowe baragusingiza.

Kiliziya Ntagatifu irakwamamaza mu bihugu byose

Iramamaza Wowe Data w’ubuhangare butagereranywa

Ikamamaza n’Umwana wawe nyakuri, kandi w’ikinege ukwiye icyubahiro.

Ikamamaza na Roho Mutagatifu, Umuhoza.

Wowe Kristu uri Umwami w’ikuzo, uri Umwana wa Data bitagira intangiriro.

Igihe uteruye gucungura bene muntu ntiwashidikanyijwe kubyarwa n’Umubikira.

Aho utsindiye ububasha bw’urupfu, abakwemera wabakinguriye Ubwami bw’Ijuru.

Wicaye iburyo bw’Imana mu ikuzo rya Data.

Turemeza ko uzahindukira kuducira imanza.

Turakwinginze rero Nyagasani utubare mu bagaragu bawe

Twebwe wacunguje amaraso yawe matagatifu.

Uduhe gusangira umurage n’abatagatifu bawe

Mu ikuzo rihoraho.

Nyagasani rokora umuryango wawe,

Maze abo wagize umwihariko wawe ubasendereze imigisha.

Nuko ubayobore, kandi ubazahure.

Turakurata, turagusingiza ubudahwema.

Turakurata buri munsi tugasingiza izina ryawe (x2) ubudahwema.

Nyagasani uratwirindire maze wa munsi we kuzadusangana icyaha.

Nyagasani tugirire imbabazi.

Impuhwe zawe nizidusakaremo tugirire imbabazi.

Nkuko twakwizigiye tugirire imbabazi.

Nyagasani narakwizeye sinzakorwe n’isoni bibaho. (x2)

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *