SOBANUKIRWA IMWE MU MIGENZO YA LITURIJIYA

 SOBANUKIRWA IMWE  MU MIGENZO YA LITURIJIYA

Ku byerekeye imigenzo, ni byiza gusoma ibyanditswe na Karidinali Ratzinger (Ubu yatorewe kuba Papa Benedigito wa 16) mu gitabo yanditse kuri Liturijiya : “L’esprit de la liturgie mu icapiro rya Ad Solem mu mwaka w’2001, paji 160-163. Dore imigenzo inyuranye uzihatira gukora igihe uri mu Missa cyangwa utura Igitambo cy’Ukaristiya no mu yindi mihango mitagatifu. Icy’ingenzi nuko iyo migenzo uyikorana icyubahiro gikwiye Iyobera duhimbaza : Kristu wabambwe ku musaraba, kandi akazuka.

1. Ikimenyetso cy’Umusaraba

Ikimenyetso cy’umusaraba kigaragaza ko turi aba Kristu. Icyo kimenyetso gikorwa mu ntangiriro ya missa no mu gusoza missa. Kitwibutsa ko hariho Imana imwe rukumbi mu baperisona batatu : Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Icyo kimenyetso gikorwa kandi buri gihe igihe dutangiye andi masengesho yose tuvuga nk’Abakristu n’igihe tuyasoza (Ratzinger, l’Esprit de la liturgie, edition ad Solem, 2001, pp 141-146).

Uyu mugenzo ukomeye cyane kandi mwiza, rero wagombye gukoranwa icyubahiro n’ishema. Iyo twikoreraho ikimenyetso cy’umusaraba tuba twerekana ko twegukiye Imana, kandi ko ku musaraba wa Kristu ari ho twaronkeye umukiro. Gukora ikimenyetso cy’umusaraba ubwabyo ni isengesho ryiza rya bucece.

2. Guhagarara wemye

Guhagarara wemye ni umugenzo w’abagaragaza ko Kristu yazutse. Tugomba guhagararana ishema n’isheja, ni ukuvuga guhagarara twemye, amaboko ameze neza. (op. cit., pp 154-159)

Guhagarara ni wo mugenzo ukomeye cyane kurusha iyindi mu missa no mu yandi masengesho. Ku bwa Batisimu tuba aba Kristu, tukabana na Kristu wazutse “akava mu bapfuye. Gusenga duhagaze ni ugusenga nk’abazutse!

3. Kwicara

Iyo turi mu misa kwicara si ikiruhuko. Ni umugenzo w’abazirikana, bagatuza kugira ngo bumve kandi bakirane ituze ijambo ry’Imana, kandi baricengeze mu mutima wabo. Ni n’umugenzo dushobora gukora dusenga igihe tumaze guhazwa Umubiri wa Kristu, tukamwakira mu mutima wacu nyuma y’isangira ritagatifu. (Op. cit. pp, 154-159)

Kwicara ni umugenzo wakorwa igihe umuntu akora isengesho rye ry’umwihariko, akazirikana mu ituze.

4. Gupfukama

Gupfukama ni umugenzo w’umunyabyaha wicisha bugufi ku butungane bw’Imana. Uyu mugenzo ugaragaza intege nke zacu n’ubukene bwacu. Uyu mugenzo werekana ubushake dufite bwo gushengerera Imana. Ubusanzwe twagombye gupfukama incuro eshatu mu missa. Ku ncuro ya mbere, mu ntangiriro ya missa, igihe cyo gusaba imbabazi: ibyo bigaragaza ukwiyoroshya kwacu; ubwa kabiri igihe Umusaseridoti atura hositiya na divayi kugira ngo bihinduke Umubiri n’Amaraso bya Kristu (consecration) : icyo gihe bigasobanura ko dushengerera Kristu. Ubwa gatatu igihe duhabwa Ukaristiya mu gihe cy’isangira ritagatifu, ibyo bikagaragaza icyubahiro n’ikuzo by’Umubiri wa Kristu duhabwa. (op. cit., pp 146-153).

Muri Kiliziya yo hambere, gupfukama byari umugenzo ukomeye wo kwicuza ugasaba Imana imbabazi. Muri ibi bihe rero uwo mugenzo usobanura ahanini ishengerera, bigakorwa cyane cyane igihe cyo gutura Ukaristiya n’igihe bashengerera Isakaramentu Ritagatifu.

5. Gutera ivi

Si ukunamira abantu bakomeye, si no kwiburabuza. Ni ikimenyetso cy’ishengerera. Gutera ivi bikorwa buhoro buhoro, bitonze kandi igituza cyemaraye (P. G. M. R. n°274).

Iyo winjiye mu Kiliziya, cyane cyane werekeje ahari agatara kaka gasobanura ko Kristu abyagiye muri Taberinakuro, uhagarara imbere ya Taberinakuro hanyuma ugatera ivi rimwe ku butaka. Uwo mugenzo ugasobanura ubwiyoroshye n’icyubahiro : “Nyagasani ndi umunyantege nke imbere yawe, ariko nzi neza ko urukundo rwawe n’ubuhangange bwawe binyunamura (bimpagurutsa).

6. Kunama

Kunama bikorwa incuro ebyiri mu missa. Uyu mugenzo ukorwa imbere ya Alitari mbere na mbere igihe cy’umutambagiro winjira n’igihe cy’umutambagiro usoza missa. Kunama bikorwa na none igihe cyose tunyuze imbere ya Alitari kabone n’ubwo twahanyura incuro nyinshi mu gihe cya missa ntagatifu. Igihe cyose tunyuze imbere ya Alitari, nubwo tutaba turi mu gitambo cya missa, tugomba kunama kubera icyubahiro tugomba Kristu witanzeho igitambo (reba P. G. M. R n°275 na Op. cit., pp 146-153).

Ubusanzwe kunama ni ukuramukanya icyubahiro. Igihe rero twunama twinjiye mu Kiliziya cyangwa turi mu missa tuba twerekana n’umubiri wacu ko twemera Kristu ahari kandi adusanganira kugira ngo atwakire, by’umwihariko mu gihe cyo gutura Ukaristiya.

7. Umutambagiro

Uyu mugenzo si akarasisi ka gisirikari cyangwa umwiyereko w’ibigezweho. Umutambagiro ugenda gahoro, utuje kandi mu buryo bugoroye, ugaherekezwa n’indirimbo. Ni ikimenyetso cy’uko turi mu rugendo rugana Imana. Umutambagiro w’igihe cyo kwinjira n’igihe cyo gusohoka, kimwe n’umutambagiro w’igihe cy’isangira ritagatifu ni ikimenyetso kigaragaza ko dufite ubushake bwo gusanga Nyagasani.

8. Kosa (Gutera ububani)

Umugenzo wo kosa ushobora gukorerwa Alitari mu ntangiriro ya missa, ugakorerwa isomero mbere yo gusoma ivanjiri, ugakorerwa abasaseridoti mbere y’uko bakaraba ngo bature igitambo cy’Ukaristiya nyuma y’aho bigakorerwa abayoboke bose hanyuma bigakorwa igihe bazamura umugati na divayi kuko biba bimaze guhinduka Umubiri n’Amaraso bya Kristu, (P. G. M. R n°276, 277). Tugomba kumenya ko ububani busobanura icyubahiro n’isengesho.

9. Ikimenyetso ku gahanga, ku munwa no ku mutima

Gukora ikimenyetso cy’umusaraba ku gahanga, ku munwa no ku mutima mbere yo kumva inkuru nziza ya Yezu, ni ukugaragaza ko dufite ubushake ko iryo jambo rincengera mu bwenge kugira ngo ndisobanukirwe, hanyuma rinsesekare ku munwa kugira ngo ndyamamaze, maze rimbe mu mutima kugira ngo ndyubahirize mu mibereho yanjye ya buri munsi.

10. Gusukura

Gusukura inkongoro bikorwa n’umusaseridoti cyangwa umudiyakoni. Ariko iyo nta mudiyakoni uhari kandi hari inkongoro nyinshi bishobora gukorwa n’Umuhereza wabitorewe (P. G. M. R n° 278-280)

11. Kubumba ibiganza

Kubumba ibiganza kugira ngo usenge, kurambura amaboko kugira ngo ukore… Gusenga no gukora ni ibintu bibiri by’ingenzi biranga ubuzima bw’umukristu. Kubumbura ibiganza bisobanura ubushake bwo gutanga cyangwa kwakira, naho kubumba ibiganza bikagaragaza ubushake bwo kunga ubumwe n’Imana!

12. Kurambura ibiganza muri Dawe uri mu ijuru

Kuvuga Dawe uri mu ijuru tugomba kubikora tubikuye ku mutima, kuko ari ryo sengesho rihebuje kuruta ayandi. Amagambo y’iryo sengesho umuntu ashobora kuyavuga kandi yunzeho umubiri, kugira ngo turangamire Imana ku bwa roho no ku bw’umubiri. Nyamara kunga umubiri wacu kuri iryo sengesho biramutse biteye umutima wacu gutera Imana umugongo, ibyiza twabireka kuko Imana ishaka umutima wacu kurusha umubiri.

13. Guhana amahoro ya Kristu

Mbere y’isangira ritagatifu, umusaseridoti asaba Abakristu guhana “amahoro ya Kristu. Bityo rero tukiyumvisha ko dushobora kuba “intumwa za Kristu kugira ngo dusakaze amahoro ku bandi, no kugira ngo tumenye ko itwigaragariza mu bandi no mu mahoro batwifuriza.

14. Umugenzo wo guhazwa

Guhazwa bikorwa wegera ameza matagatifu buhoro buhoro, n’ishema… Ubumbura ibiganza, icy’iburyo kigaheka icy’ibumoso, hanyuma ugatega ikiganza nk’umusabirizi nuko ukakira Umubiri wa Kristu. Ugasubizanya ishema “AMINA bisobanura ukwemera muri Yezu Kristu uri muri uwo mugati. Nuko ugatamira mu bwitonzi bwinshi iyo hostiya. Ugasubira kwicara mu bwitonzi, ukazirikana mu mutima uwo Yezu wemeye gutuza mu mutima wawe, ukabikora bucece cyangwa igihe wishimye cyane ukifatanya n’abandi mu ndirimbo yo guhazwa.

N° 160 y’igitabo cya P. G. M. R na n° 90 z’igitabo R. S zidusobanuria uko umugenzo wo guhazwa Umubiri wa Kristu ukorwa. Zitugaragariza ko Abakristu bashobora guhazwa bapfukamye cyangwa bahagaze hakurikijwe ibyemejwe n’inama y’Abepiskopi, bikemerwa n’Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Vatikani. Uko byagenda kose, igihe bahazwa bahagaze, mbere yo kwakira Isakaramentu ritagatifu bagomba kugira ikimenyetso kigaragaza ko bubashye Umubiri wa Kristu uko bikwiye, hakurikijwe icyo inama y’Abepiskopi bemeje (urugero: bashobora kubanza kunama…).

Ku byerekeye guhazwa icyarimwe Umubiri n’amaraso bya Kristu, n°281-287 za P. G. M. R na n°103 za R. S. zitubwira ko bikorwa umusaseridoti akoza umugati mutagatifu muri divayi yahinduwe amaraso ya Kristu, yarangiza agatamika umukristu uhazwa; muri ubu buryo umukristu ntashobora guhazwa ku kiganza. Icyo gihe bagomba gukoresha hostiya zitari nto cyane kandi zidafite umubyimba muto cyane.

15. Kwikomanga ku gituza

Iyo tuvuga “nemereye imbere y’Imana ishobora byose cyangwa “Ntama w’Imana, cyangwa se na none mu gihe cy’isakramentu rya penetensiya twikomanga ku gatuza: uwo mugenzo usobanura ko umuntu yemeye ku mugaragaro ko ari umukene kandi w’umunyabyaha.

16. Kwipfumbatisha amaboko ku ntugu

Abana bataragira uburenganzira bwo guhazwa Umubiri wa Kristu, kimwe n’abantu bakuru bafite inkomyi ku Isakramentu ritagatifu, ndetse n’abandi bose bumva ko batiteguye bihagije kurya Umubiri wa Kristu bashobora gukora umutambagiro w’isangira ritagatifu kimwe n’abandi, ariko bakipfumbatisha amaboko ku ntugu zombie. Icyo gihe baba bagaragaza ko bakiriye Nyagasani n’ubwo bwose badashobora guhazwa Umubiri we.

Umwanzuro

Muri iyi nyigisho Imigenzo ya Liturijiya dukunze guhura nayo yasobanuwe mu magambo makeya, kandi si yose. Muri iyi twavuzeho hari iyo tutamenyereye cyane ariko tugomba kuyubahiriza uko yateganyijwe na Kiliziya igihe turi mu mihango ya Liturijiya Ntagatifu. Nta cyo byaba bimaze kubikora tutabyumva neza n’impamvu yabyo, byaba binateye agahinda tubikoze tutabihaye icyubahiro bigombwa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *