Sobanukirwa n’umunsi w’umuganura uboneka no muri Bibiliya

????????????????????????????????????????????????????????????
Umunsi w’umuganura ni umunsi ubaho mu muco w’abanyarwanda kuva kera, ariko kandi ni n’umuco w’abisirayeli nanone kuva kera. Tugiye kurebera hamwe incamake y’amateka y’umuganura mu muco w’abanyarwanda hanyuma turebe n’icyo ushobora kutwigisha nk’abakirisitu, kuko ni umunsi Bibiliya yemera kandi wizihizwaga kuva kera mu mateka y’abatubanjirije.
INSHAMAKE Y’AMATEKA Y’UMUGANURA MU RWANDA
Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 15 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).
Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami/Umuhinza afashijwe n’abanyamihango b’umuganura. Naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango n’abagize uwo muryango we nabo barahuraga bakizihiza umuganura kugera hasi ku miryango mito.
Ibirori by’Umuganura mu gihe cya cyera byizihizwaga ku mwero w’amasaka, Abanyarwanda bagashimira Imana n’Abakurambere uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo bungutse kuko bizeraga ko byose babihabwa n’Imana ndetse n’abakurambere.
Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru, ari zo: uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe. Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo. Muri ibyo birori, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’Igihugu, hakaba amarushanwa y’ indashyikirwa.
Kuri uwo munsi kandi, imiryango nayo yarateranaga maze umutware w’umuryango akayobora imihango n’ibirori byayikurikiraga. Umuganura rero ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe. Mu gihe cy’abakoroni, imwe mu mirimo imigenzo n’imihango igendanye n’umuco byagiye bikendera. Mu mwaka w’ 1925 imihango y’umuganura nayo yaje kubura ityo.
Umunsi w’umuganura wongeye guhabwa agaciro mu ntangiriro z’ 1980, maze itariki
ya 01 Kanama irawuharirwa ku buryo hagenwaga ikiruhuko kuri iyo tariki mu Rwanda hose.
Gusa kwizihiza umuganura muri iki gihe, byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda. Mu kwizihiza ibi birori, kuri ubu harebwa n’umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, umuco ubukerarugendo, n’ibindi.
Ni byiza ko umuntu ubaho ubuzima bufite intego agira igihe cy’umuganura.
Mu muco w’abanyarwanda umunsi w’umuganura ni igihe cyo guhura nk’umuryango ukaganura kubyo wejeje wishimira ko wabonye umusaruro, bagatumira abavandimwe, Inshuti, abaturanyi bagasangira bakishima.
-Ese wowe ujya ugira igihe utumira abavandimwe n’abandi ukabasangiza ku byiza wungutse?
Ese koko umuganura uremewe muri Bibiliya?
Nehemiya10:36 “Twemera no kuzana mu nzu y’Uwiteka umuganura w’ubutaka bwacu, n’umuganura w’imbuto zose ziribwa z’ibiti by’amoko yose uko umwaka utashye,” Mugihe cy’abisirayeli buri mwaka bazaniraga Uwiteka umuganura w’ibyo bejeje mubutaka.
None se wowe ubyumva ute? Wumva bitakubera iby’umugisha kuzana kubyo Imana yaguhaye mu nzu yayo ukayishimira umusaruro yakubashishije kugeraho?
Yakobo1:18: “Yatubyarishije ijambo ry’ukuri nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo. “
Imana yashimye ko itorero tuba umuganura w’ibiremwa byayo. Bityo, ntibikiri ukuzana umuganura w’ibyo twejeje cyangwa twungutse gusa, ahubwo twe ubwacu n’ibyo twungutse byose dukwiye guhora tuza kunyura imbere y’Imana yacu dufite umunezero, tutameze nk’amashami yanze kwera, ahubwo tukaza ubwacu n’umwero wacu kubimurikira Imana.
-Nonese wowe wumva udakwiriye kubera Imana umuganura?
-Nonese ni kangahe wowe ubwawe ujya munzu y’Imana kuyimurikira wumva wiringiye ko Imana ikubona nk’inyungu yayo mu bwami bwayo?
Abakijijwe rero bakwiye gusobanukirwa cyane iyi gahunda y’umuganura ndetse ntibigarukire ku birori no kuruhuka gusa, ahubwo ukaba umwanya wo kureba cyane ku muhamagaro Imana iduhamagara no kureba niba koko dutanga umusaruro nk’uko Imana yari ibitwitezemo igihe iduhamagara!
Ndakwifuriza kwizihiza umuganura unezerewe ariko nkakwifuriza cyane kuba umuganura ubwawe mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!