Solange Umutoni umunyamakuru wa Radio Authentic yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ahishura ko afite inzozi zo kwitwa Dogiteri

 Solange Umutoni umunyamakuru wa  Radio Authentic yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ahishura ko afite inzozi zo kwitwa Dogiteri

Umunyamakuru Solange Umutoni ukorera Authentic Radio ari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi muri Kaminuza ya Santa Fe Christian University.

Uyu munyamakuru wahawe impamyabumenyi ye, mu ishami rya ‘Business communication & Media relations ’ yatangaje ko agiye gukomeza gukurikirana andi masomo kugira ngo agere mu nzozi afite zo kwitwa Dr. Solange Umutoni.

Solange Umutoni yabwiye Nkundagospel ko atari ibintu byari byoroshye kuri we gufatanya inshingano nyinshi afite n’amasomo ariko avuga ko hamwe no gusenga byose byagenze neza.

Ati “Byari bigoye gufatanya ibintu byose bitandukanye uba ufite ukabihuza byose kandi ntihagire ikibangamira ikindi. Ntabwo biba byoroshye. Biba bisa n’aho hari umutwaro wikoreye gusa hamwe n’Imana n’umutima ushaka nta kidashoboka. Meze nk’umuntu utuye umutwaro uremereye kandi ndanezerewe.”

Uyu munyamakuru amashuri abanza yayize I remera mu kigo cya Saint Paul International School, ayisumbuye ayakomereza Kibagabaga mu kigo cyitwa Kigali Christian School, aza kurangiriza amasomo ye I Nyange mu ishuri rya Nyange High School (Imena heroes). Yize ishami ry’ Amateka,Ubukungu bw’isi n’Ubuvanganzo.

Solange Umutoni yakomereje kaminuza muri Akilah Institute for women (Davis college) aho yize ibyerekeranye n’amahoteri n’ubukerarugendo (Hospitality & Tourism management).

Nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Akilah Institute for Women, Solange yahise akomereza amasomo ye muri kaminuza yigenga ya Santa Fe Christian university, mu ishami rya Business communication &Media relations muri Kaminuza

mu ishami rya Business communication &Media relations muri Kaminuza

Solange Umutoni avuga ko icyatumye yiga communication &Media relations ari uko yabishakaga kandi bihuye n’imihigo yari yarihaye mu buzima bwe kandi akaba yarumvaga ashaka kuyesa.

Yavuze ko amasomo yahawe yamwongereye ubumenyi mu kwitwara neza mu itangazamakuru nk’umwuga yihebeye  kurushaho kandi ko atiteguye kuwureka ngo abe yajya mu yindi mirimo ahubwo azakomeza gukora imishinga ishamikiye ku itangazamakuru.

Santa Fe christian University isanzwe ari kaminuza yigenga ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinzwe mu 1950.

Iyi kaminuza ifite online program ya fully scholarship ihabwa abana b’abakobwa bafite amanota menshi kurusha abandi ari naho Solange Umutoni yigiye amasomo ye.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *