The Ben yanyeganyeje BK Arena ubwo yaririmbaga indirimbo ya Israel Mbonyi

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, The Ben yaririmbye indirimbo ya Isreal Mbonyi yitwa “Ndanyuzwe”, ubwo yari ku rubyiniro muri BK Arena, mu gitaramo cyiswe “Rwanda Rebirth Celebration Concert”, maze abantu barabyina sinakubwira.
Iyi nyubako yakira abasaga 10,000 yari yuzuye kuko benshi bari bafite amatsiko yo kongera kureba umuhanzi The Ben cyangwa se bakunze kwita Tiger B.
Saa 23:18 nibwo umunyamakuru Lucky yahamagaye The Ben, agera ku rubyiniro 23:25.
Uko yatangiye ni nako yasoje. Abafana amarangamutima yari yose, abaha indirimbo z’urukundo ahereye kuri Habibi. Byose byabaye abantu bose bari bahagurutse, ari nako bamufasha kuririmba.
Urukundo rwari mu bicu, ku buryo abantu bamwe basimbukaga bagasingira The Ben, nubwo abasore bamucungiraga hafi babaga bakanuye.
Ibintu byageze aho bimurenga, aririmba ‘Ndanyuzwe’ ya Israel Mbonyi, ati “Urukundo rurangose”.
Yasasiye igitaramo cye
Muri iki gitaramo, The Ben yanagarutse ku muhanzi Yvan Buravan urwariye mu Buhinde, ati “Turagusengera muvandimwe.”
Yahise anatera indirimbo ye yise Malaika, maze abafana bafatanya kuyiririmba.

