The Bright Five singers; bafatanyije na Nicole IRAKOZE na INGABIRE NDINDA Marie Ange, bakoze indirimbo “INEZA YAYO”

 The Bright Five singers; bafatanyije na Nicole IRAKOZE na INGABIRE NDINDA Marie Ange, bakoze indirimbo “INEZA YAYO”

The Bright Five singers bafatanyije na Nicole IRAKOZE na INGABIRE NDINDA Marie Ange, bakoze indirimbo “INEZA YAYO”.

Iyi ndirimbo yahimbwe na MUGABE Jean Jacques Bertrand, umwe mu batangije The Bright Five Singers ariko ubu wagiye gukomereza ubutumwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), irashishikariza ikiremwa muntu kwemera ineza ya Nyiribiremwa ikaganza amakuba gihura na yo; inzara, uburwayi, akagambane ko kuri iyi si, urupfu, ubushomeri, ndetse n’ibindi byose bihangayikisha ahubwo kikarushaho kumushimira ingabire adahwema kuyihunda.

The Bright Five Singers ni itsinda ryabonye izuba ku itariki ya 15 Ukwakira 2016 rivukira muri paruwasi Katedarali ya Mutagatifu Mikayeli (Saint Michel) rikaba rigizwe n’abasore batandatu bagize amajwi 4 ndetse n’ibicurangisho ari bo NIZEYIMANA NYITURIKI Denys, NDOLI NDAHIRO Pacis Eusèbe, NIYONKURU Fabrice, KARANGWA KWIZERA Fabrice, NIYONZIMA Oreste na MUGWANEZA Jean Marie Vianney.

The Bright Five Singers ifite intego nyamukuru yo gufasha imbaga y’Imana gusenga no kuyisingiza binyuze mu ndirimbo.

The Bright Five Singers bakoze indirimbo nyinshi zisingiza Imana zirimo izigize album yabo ya mbere bise “Musabe muzahabwa” ari zo Musabe muzahabwa, Ngirira imbabazi, Dusingizimana, Uhoraho aragukunda, Sangwa Mariya, Wikwiheba, Abana warazwe, Mana wankijije, Yezu wemeye gupfa, ndetse n’izindi nka Mushumba utarumanza, Nazareti ishime, Zakewusi, Imana ni nziza, Roho ngwino utumurikire, Umutima ukunda, Twigishe gusenga, na Ntimukamwishishe.

The Bright Five Singers bafite imishinga myinshi (projets) irimo gutegura no kumurika album yabo ya kabiri, gukomeza gukora indirimbo zifasha ikiremwa muntu gusingiza Imana ndetse no gutanga ubutumwa bw’ihumure ndetse no kubana neza mu mahoro.

Kanda hano urebe indirimbo nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *