The sum up: Inkuru zakunzwe cyane muri iki cyumweru

 The sum up: Inkuru zakunzwe cyane muri iki cyumweru

Guhera ku italiki ya 02 Gicurasi kugeza uyu munsi twabateguriye inkuru zagiye zikundwa cyane haba kuri Nkundagospel ndetse no hirya no hino ku isi. Duhereye kuri uyu munsi inkuru dore inkuru zayoboye izindi:

1.”2024 Paul Kagame tuzamutora adukize n’andi mabandi y’akarimi karyoshye” -Apôtre MUTABAZI n’imvugo ikakaye yamaganye BAMPORIKI wakiriye indonke

Kuva kuwa kane nimugoroba inkuru yatangiye kuba kimomo no kuba igitaramo ku mbuga nkoranyamabaga ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku mirimo ye akurikiranyweho ruswa. Bamporiki Edouard wari kuri uwo mwanya yahise aba ingingo nyamukuru y’amakuru ahanyuranye cyane cyane ku mbuga nkoranyamabaga aho ibindi byose byabaye nk’ibihagaze bagahindukirira iyo nkuru. Bamwe baramunenze abandi bati niba yarakiriye ruswa bibaho bazamubabarire ndetse bavangamo no gusangiza zimwe mu mbwirwaruhame ze zisize umunyu ariko zisa n’izinenga ibyo na we yari akurikiranyweho.

2.Abaporotesitanti bo muri Scotland bagiye kwemeza kujya basezeranya abahuje ibitsina

Idini ry’abaporotesitanti ari naryo risengerwamo n’abantu benshi muri Scotland ryamaze gukora imbanzirizamushinga yo kwemerera abihaye Imana kujya barongorana n’abo bahuje ibitsina ndetse itorero naryo ryemera kujya ribasezeranya imbere y’Imana. Iri tegeko icyakora ryatowe n’abantu 29 mu gihe 12 bo babihakanye bivuye inyuma.

3.Ku italiki ya 4 Gicurasi, Apôtre Mutabazi yavuze ko Imbuto Foundation ari yo yonyine ishobora gutegura neza irushanwa rya Miss Rwanda.

Muri iyi minsi bombori bombori mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yakomeje kuvugwa cyane nyuma y’aho Umuyobozi wa Kompanyi ‘Rwanda Inspiration Back Up’ itegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné unazwi nka Prince Kid atawe muri yombi. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe binyuranye ndetse kuri ubu akaba yamaze gukorerwa Dossier aho ashinjwa ibyaha bitatu. Abantu batandukanye bakomeje kuvuga byinshi kuri iri rushanwa harimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wavuze ko byaba byaratewe n’uburangare cyangwa umuco mubi wo guceceka. Apôtre MUTABAZI, na we nk’umuvugabutumwa yagaragaje icyo abona nk’umuti w’iki kibazo, ko iri rushanwa ryagakwiye gutegurwa n’Imbuto Foundation.

4.Ku italiki ya 2 Gicurasi, Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanije na bagenzi babo ku isi kwizihiza umunsi w’irayidi ( Eidil-Fit’ri ).

Abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda bazindukiye mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2022. Uyu munsi w’Ilayidi ngo ni umunsi usobanuye byinshi kuri bo . abenshi mu basiramu uba ubona bafite akanyamuneza ko kurangiza igisibo cy’iminsi 30 baba bamaze bibabaza,birinda ibyaha cyangwa guteshuka kugirango barusheho kwiyegereza Imana.

5.Umuramyi Tonzi mwakunze mu ndirimbo Humura ku italiki ya 4 Gicurasi yashyize hanze Album nshya igizwe n’indirimbo yatuye umubyeyi we wahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Umuhanzikazi w’inidirimbo zihimbaza Imana, Tonzi wamamaye cyane mu ndirimbo Humura n’izindi yamaze gushyira hanze Album ye nshya yise Umurage Mwiza igizwe n’indirimbo 7 zimara iminota 24. Tonzi yashyize hanze iyi Album mu mpera za Mata 2022 mu gihe u Rwanda n’Isi biri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994. Igizwe n’indirimbo umubyeyi we yakundaga kuririmba akiriho ndetse hariho imwe muri zo ikubiyemo amagambo ya nyuma yasize yandikiye umukobwa we.

6.Abapadiri 2 bo mu Burusiya bakomeje kwamagana mu ruhame ibitero bya Putin muri Ukraine birengagije ibihano bahabwa.

Abapadiri 2 bo mu gihugu cy’Uburusiya bo mu itorero rya Orutodogisi, bakomeje kwamagana ibitero bya Vladmir Putin kuri Ukraine mu ruhame, nubwo umwe aherutse gucibwa amande ndetse akabwirwa ko niyongera azafungwa.

Padiri Georgy Edelshtein na Padiri Ioann Burdin bari mu bapadiri bo mu gihugu cy’Uburusiya bakomeje guhamya ko barajwe ishinga no kwamagana igisirikari cya Putin ndetse na Putin nyirizina kubera ibitero ari kugaba kuri Ukraine, guhera ku italiki ya 24 Gashyantare 2022.

7. Umupasitori wo muri Nigeria yatangaje ko yavumbuye inzira igana mu ijuru akaba ari kuyigurisha akayabo k’amadorali 700 ya Amerika, angana n’ibihumbi magana 700 y’amafaranga y’u Rwanda.

Pasitori Ade Abraham yarezwe mu gipolisi n’umwe mu nshuti ze, yamushinje kumutangisha ibihumbi 310.000 yo muri Nigeria, angana n’amadorali hafi 750 ya Amerika. Kugeza ubu yatawe muri yombi n’igiporisi cyo muri Nigeria.

8. Umugabo afunzwe azira gukinisha filimi z’urukozasoni abana 80 bari mu kigero cy’imyaka 6.

Umugabo w’imyaka 24 utuye mu gihugu cya California yatawe muri yombi na polisi akekwaho gukinisha amafilimi y’urukozasoni abana 80 bari mu kigero cy’imyaka 6.

Uyu mugabo witwa Demitrius Carl Davison yafashwe na polisi akekwaho guhindura umwirondoro ku mbugankoranyambaga agamije gushuka abana akabakinisha amafilimi y’urukozasoni.

Hari inkuru nyinshi zitangaje zatambutse muri iki cyumweru, mujye kuri www.nkundagospel.rw murahasanga inkuru nyinshi zidasanzwe zijyanye n’iyobokamana, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *