The Sum Up: Israel Mbonyi ni we muramyi wavuzwe cyane mu itangazamakuru muri iki cyumweru, abaramyi benshi bafite isabukuru muri uku kwezi

 The Sum Up: Israel Mbonyi ni we muramyi wavuzwe cyane mu itangazamakuru muri iki cyumweru, abaramyi benshi bafite isabukuru muri uku kwezi

Muri iki cyumweru kirangiye umuramyi Israel Mbonyi niwe waje ku rutonde rw’ibyamamare mu kuramya no guhimbaza Imana byihariye paji y’imbere mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. Iki cyumweru cyamubereye cyiza cyane dore ko yakigiriyemo n’isabukuru y’amavuko.

Uyu muhanzi wahawe inka n’abakunzi be ku munsi w’ejo, ubwo yari mu gitaramo cyateguwe na Alexis Dusabe afatanyije n’umujyi wa Kigali, muri iki cyumweru hasohotse amakuru avuga ko agiye gusohora album ze ibyeri icyarimwe, ibintu abakunzi be bakiranye yombi ndetse bakagaragaza ko uwo mushinga bawutegerezanyije amatsiko menshi.

Ku munsi we w’amavuko kandi mu bitangazamakuru byose, haba ibyandika ku iyobokamana ndetse n’amakuru asanzwe hacicikanaga ifoto y’uyu muramyi aho yari akiri muto cyane atwaye igare. Iyi foto yasakaye hose nyuma y’aho Israel Mbonyi ayishyize ku mbuga nkoranyambaga ze zose akayikurikiza amagambo agira ati:

“Bajya bavuga ngo navutse uyu munsi 20/05.”

Iki gitaramo Israel Mbonyi yaherewemo inka cyabaye ku munsi w’ejo, tariki ya 20 Gicurasi 2022. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bushimishije, dore ko cyabereye mu mujyi wa Kigali rwagati, ahazwi nka Car Free Zone, imbere ya Banki ya Kigali. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abaramyi batandukanye barimo Alexis Dusabe, Papi Clever na Dorcas, Israel Mbonyi, Aime Uwimana ndetse n’abandi batandukanye.

Alpha Rwirangira agiye gusohora album y’indirimbo zihimbaza Imana

Indi nkuru yakunzwe cyane muri iki cyumweru ni ubutumwa bw’umuhanzi Alpha Rwirangira yatangaje ko agiye gushyira hanze album y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitwa “Wow”, aho yavuze ko izaba ikozwe mu buryo bwa cover. Alpha Rwirangira kandi yahamije ko indirimbo ya mbere iri kuri iyo album izahosoka ku wa 25 Gicurasi ku munsi we w’amavuko.

Aime Uwimana yasohoye indirimbo ihurirana n’isabukuru ye y’amavuko

Si Israel Mbonyi na Alpha Rwirangira bavutse mu kwezi kwa Gicurasi, dore ko na Aime Uwimana nawe yasohoye indirimbo igahurirana nuko yagize isabukuru y’amavuko.

Uyu muramyi Aimé Uwimana uri mu bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda kuri iyi sabukuru ye y’amavuko yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mpanze Amaso Kristo”. Muri iyi ndirimbo ye, avuga ko ahanze amaso Kristo kuko ubwami bwe bugera no hakurya y’urupfu akaba adatsindwa n’ibihe. Ni indirimbo yasohokeye rimwe n’amashusho yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.

USA: Hafi 40% by’abari hagati y’imyaka 18-25 ntibemera ko Yesu yari intungane

Inkuru yavuzweho na benshi kandi ni iy’ubushakashatsi bwerekanye ko abaturage ba Amerika bari hagati y’imyaka 18-25, (Generation Z), batemera ko Yesu yapfuye ari intungane, ahubwo bavuga ko yari umunyabyaha nk’abandi bose, kuruta ibivugwa ko yari umwana w’Imana.

Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda yahaye ikaze injyana ya Hip Hop muri iri dini

Muri iki cyumweru kandi abanyarwanda bakomeje kwibaza byinshi ku nkuru ivuga ko mu gihe hari amakorali menshi ndetse n’abahanzi basigaye batanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo, binyuze mu njyana ya Hip Hop, abantu bakabyibazaho cyane, umuyobozi Mukuru  w’Itorero rya ADEPR,Ndayizeye Isaie, yavuze ko kuba hakorwa ivugabutumwa mu njyana ya Hiphop nta cyo bitwaye ahubwo ari iterambere.

Muri iki cyumweru hari inkuru nyinshi zagiye gukundwa n’abatari bake, aho hari n’uwatangije idini ryakira abakora umwuga w’ubaraya ndetse n’abasinzi, bityo sura www.nkundagospel.rw umenye amakuru yose uko yakurikiranye muri iki cyumweru

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.