Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Theo Bosebabireba yasabye inkunga y’amasengesho

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye ku izina rya Theo Bosebabireba yasabye abakunzi be inkunga y’amasengesho yo gukiza umubyeyi we uri kubabazwa n’umubiri.
Papa we amaze iminsi arwariye mu bitaro by’i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba.
Theo Bosebabireba yatangaje ko Ise umubyara yagiye mu bitaro kuwa 12 Nyakanga 2022 akaba arwaye indwara y’umutima.
