Timamu nyuma yo gukuraho dreads ati “Sinjye nzira ijyana abantu kwa Yesu”

 Timamu nyuma yo gukuraho dreads ati “Sinjye nzira ijyana abantu kwa Yesu”

Umwe mu bahanzi nyarwanda batangiye gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka yo hambere,Timamu Jean Baptiste yatangaje ko hari benshi bamuhamagaye bamubwira ko ari kubagusha kubera ko yari yaboheranyije umusatsi we, (dreadlocks), ngo kandi nta muramyi wari ukwiriye guhinduza imisatsi ye.

Mu kiganiro yagiranye n’Isimbi TV,ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Sabin, uyu muhanzi yagaragaje ko yumva ko nta muntu wari ukwiriye kugushwa nawe kuko atari we nzira ijyana abantu mu ijuru. Mu magambo ye bwite yagize ati:

“Niba utinyuka ukambwira ngo njyewe ndakugushije, nkugushije nka nde? Nari nzi ko uzambera inzira izamfasha kugera kuri Kristo, none ngo reba ibintu unkoreye, njyewe nakugeza kuri Kristo nte? Njyewe ntabwo naba inzira igeza umuntu mu ijuru Sabin, kandi nawe ntiwambera inzira ingezayo. Wampirika nahirima ako kanya twagera hariya nasonza nkagusaba akantu ukanyima nkagwa , noneho reba akantu k’amafuti umuntu aboha akabohora urakabonye uhita ugwa, ubu se uri umukristu? Uwo wakurikiye uzi uwo ari we? Niba warakurikiye njyewe ufite ikibazo, ariko ntanubwo nkeneye ko unkurikira kuko ntaho nakugeza.”

Timamu Jean Baptiste ni umwe mu bahanzi batangiye kuririmba kera ndetse ibihangano bye bigakundwa, dore ko yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘ Humura mwana wanjye.’

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *