‘’Tumaze hafi imyaka 20 dusaba ikiruhuko kuri Pasika ariko leta ntidusubiza! Mu minsi iri imbere tuzajya mu mihanda ku bwinshi dusaba icyo ikiruhuko’’- Abakristu ba Bangladesh

 ‘’Tumaze hafi imyaka 20 dusaba ikiruhuko kuri Pasika ariko leta ntidusubiza! Mu minsi iri imbere tuzajya mu mihanda ku bwinshi dusaba icyo ikiruhuko’’- Abakristu ba Bangladesh

Abakiristu bo mu gihugu cya Bangladesh giherereye mu magepfo y’umugabane wa Aziya bamaze imyaka isaga 20 basaba ko ku Cyumweru cya Pasika hagirwa umunsi wa w’ikiruhuko(congé). No kuri Pasika y’uyu mwaka, aba bakristu bakomeje gutakambira leta ngo yumve ikifuzo cyabo ariko ngo nidashyira mu bikorwa ibyo basaba barateganya no kuzajya mu mihanda ku bwinshi mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo basaba babibabaye koko.

Inkuru y’ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ yatangajwe none ku wa 6 Mata, ivuga ko Ihuriro ry’abakirisitu muri Bangladesh (BCA) risaba ryinginga leta gushyiraho impinduka ku munsi mukuru wa Pasika ndetse ikanategeka abayobozi kutemerera ibigo by’amashuri gutanga ibizamini ku kuri uwo munsi. Kwizihiza Izuka rya Yesu/Yezu (Pasika) iri huriro rivuga ko ari umwe mu minsi ifite icyo ivuze cyane ku muryango w’amadini ya Gikirisitu ku isi.

Umunyamabanga w’iryo huriro, Hemanta Corraya, yagize ati: “Tumaze hafi imyaka 2o dusaba ikiruhuko ku Cyumweru cya Pasika ariko nta gisubizo leta yigeze iduha. Mu gihe kiri imbere tuzajyana n’abantu benshi mu mihanda dusabe iki kiruhuko kuri Pasika. Turashaka kwerekanira mu mihanda uburenganzira bwacu ku kiruhuko cya Pasika, ariko dukeneye ubufasha bw’idini. Niba abayobozi b’idini bifatanyije na twe, biroroshye ko ibyo dusaba byumvwa’’.

N’ubwo aba bakristu basaba ibi ariko ubusanzwe muri Bangladesh ni ba nyamuke dore ko habarurwa abagera gusa ku bihumbi 600 muri miliyoni zisaga 160 z’abaturage batuye icyo kiganjemo Abayisilamu ku ijanisha rya 90.4% nk’uko imibarae y’umwaka ushize ibigaragaza.

Uretse n’ibyo kandi iki gihugu kiza ku mwanya wa 29 ku isi ku rutonde rw’ibihugu 50 bya mbere mu gutoteza abakristu cyane ku isi rwa 2021. Abakirisitu baho ntibatotezwa gusa n’intagondwa z’Abayisilamu banibasirwa n’abarwanyi bo mu yandi madini cyane cyane mu majyaruguru y’ki gihugu bitew n’Abayisilamu benshi ndetse n’Abudisti bahatuye ku bwiganze.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.