“Turi kwibonera intege nke z’Umuryango w’Abibumbye mu ntambara ya Ukaraine”- Papa Francis

 “Turi kwibonera intege nke z’Umuryango w’Abibumbye mu ntambara ya Ukaraine”- Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yanenze intege nke z’Umuryango w’Abibumye imbere y’intambara y’u Burusiya na Ukarine igiye kumara ukwezi n’igice ica ibintu ku mugabane w’u Burayi. Uyu mushumba yananenze cyane amahanga arajwe ishinga n’ingamba zo kurengera inyungu zayo bwite ndetse no gukomeza ingufu za gisirikare kandi intambara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi. Ibi yabivugiye mu ihuriro ngarukacyumweru rimuhuza na rubanda ryo kuri uyu wa 6/4/2022.

Mu magambo ye yagize ati: ”Uyu munsi, twumva kenshi kuri ‘geopolitike’ ariko ikibabaje ni uko ibitekerezo byiganje ari ingamba z’ibihugu bikomeye kugira ngo zirengere inyungu zabyo bwite, bisigasire ubukungu, amahame yabyo cyangwa imbaraga za gisirikare. Ibi ni byo turi kubona mu ntambara”.

Yakomeje agira ati: ”Nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi hashyizweho umusingi w’ibihe bishya by’amahoro. Ariko ikibabaje, ntago tujya twiga, sibyo? Inkuru ishaje yo guhangana hagati y’ibihugu bikomeye yarakomeje. Kandi, turi kwibonera intege nke z’Umuryango w’Abibumbyemu ntambara irimo kubera muri Ukraine”.

Ibi papa yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy agejeje ijambo ku Muryango w’Abibumbye akoresheje amashusho aho yashinje igisirikare cy’u Burusiya ibyaha by’intambara. Perezida wa Ukraine kandi yagaragaje akababaro ku Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi, ku kuba u Burusiya bukiri mu bihugu 5 bya mbere bifite ijambo rya nyuma.

Kuri ubu aho intambara igeze imaze kwangiza byinshi kuko ibiganiro n’inama hagati y’ibihugu, abantu ku giti cyabo n’Imiryango Mpuzamahanga inyuranye byagiye biba bitatanze umusarauro ufatika dore ko unu intambara igeze ku munsi wa 43. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) uvuga ko kugeza ku itariki 5 Mata abantu bagera kuri miliyoni 7.1 bamaze kuva mu byabo imbere mu gihugu mu gihe abarenga miliyani 4.3 bamaze guhunga igihugu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *