Twajyanye na korali Le Bon Berger gusura i Kibeho burya uhageze wese ubuzima burahinduka

 Twajyanye na korali Le Bon Berger gusura i Kibeho burya uhageze wese ubuzima burahinduka

Léonidas MUHIRE

Kuri iki cyumweru ku itariki ya 13 Gashyantare 2022, Nkunda Gospel yajyanye n’abaririmbyi ba korali Le Bon Berger y’abanyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda, Ishami rya Huye, gusura i Ngoro y’amabonekerwa ya Kibeho iherereye mu Karere ka Nyaruguru, aho aba baririmbyi baririmbye misa ndetse banasura ibice bitandukanye bigize amateka ya Kibeho.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wungirije w’ingoro y’amabonekerwa ya Kibeho, Padiri Gatete Jean Pierre yatangaje ko umuntu wese wagiriye ubuntu bwo gusura aka gace gatagatifu atangira kwakira impinduka mu buzima bwe. Yagize ati:

‘’Abantu bose baraza baturutse hirya no hino ku isi bagasubirayo barangwa no kwerera imbuto aho baturutse ariko natwe tukaba twabihamya bitewe n’uko baza ndetse n’uko basubirayo bameze kuko haba hari itandukaniro rikomeye. Ubutumwa bwa Kibeho iyo bubacengeye bumva ko ari intumwa zigiye kwamamaza ubutumwa bw’umubyeyi Bikira Mariya’’.

Nkunda Gospel yifuje no kuganiriza korali ya Le Bon Berger nyuma yo gusura no gusobanurirwa ayo mateka kugira ngo badusangize impamvu y’uru rugendo. Umuyobozi w’iyi korali Bwana Tuyishime Egide yagize ati:

‘’Korali ubundi ntabwo turirimba gusa ahubwo turanasenga. Muri uko gusenga rero dukora n’andi masengesho ku ruhande nk’uru rugendo rutagatifu….Tuba twizeye rero ko isengesho hari icyo riri bukore ku buzima bwa buri munsi bwa korali

ndetse n’ubw’abaririmbyi ku giti cyabo’’.

Agace ka Kibeho kari mu duce nyobokamana dusurwa cyane muri Afurika aho bamwe mu bahasura bavuga ko bahabonera ibisubizo by’ibibazo baba bafite.

Byose byatangiye mu mwaka w’1981 ubwo abakobwa batatu ari bo Mukangango Marie Claire, Mumureke Alphonsine na Mukamazimpaka Anatharie, bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Groupe Scholaire Mère du Verbe Nyinawajambo batangiraga kubonekerwa bagahabwa ubutumwa n’umubyeyi Bikira Mariya.

Ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 Mumureke Alphonsine wigaga mu mashuri yisumbuye yabonekewe n’umubyeyi Bikira Mariya bwa mbere ariko abishidikanyaho ndetse aza gusenga asaba ko hagira undi ubonekerwa kugira ngo abyemere. Ntibyatinze kuko ku itariki ya 12 Mutarama 1982 Mukamazimpaka Anatharie na we yaje kubonekerwa agahabwa ubutumwa na Bikira Mariya.

Mu kwezi kwa gatatu k’uwo mwaka, Mukangango Marie Claire na we yaje kubonekerwa ku itariki ya 3 Werurwe.

Amabonekerwa yarangiye ku itariki ya 28 Ugushyingo 1989. Abo bose bahabwaga ubutumwa bushishikariza isi yose gusenga kandi bagasabwa kubusangiza abandi. yarangiye ku itariki ya 28 Ugushyingo 1989. Abo bose bahabwaga ubutumwa bushishikariza isi yose gusenga kandi bagasabwa kubusangiza abandi.

Muri bo, umwe yitabye Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , undi ni umubikira i Roma mu Butaliyani, mu gihe Mukamazimpaka Anatharie we yagumye i Kibeho kugeza magingo aya.

Ayo mabonekerwa yemejwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Kiliziya ku isi no mu Rwanda ku itariki ya 29 Kamena 2001. Ayo matariki yabayeho amabonekerwa yizihizwa buri mwaka ariko buri cyumweru abakristu bavuye impande zose z’isi barahasura. Uduce dusurwa ni isoko y’amazi y’umubyeyi bikira Mariya, shapeli y’amabonekerwa , shapeli yo gushengerera ndetse n’ahitwa i Nyarushishi. Aya mateka niyo ahuruza impande zose z’isi gusura Kibeho ya Nyaruguru mu rwego rwo gusura utwo duce nyobokamana.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.